« Nzatanga nte? » igice cya nyuma


Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, biva no ku myuka irindwi iri imbere y’intebe yayo, no kuri Yesu Kristo, ari we mugabo wo guhamya ukiranuka n’imfura yo kuzuka, utwara Abami bo mu isi, udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura Abami n’abatambyi b’Imana ye ari yo na Se, icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose, Amen. "Ibyahishuwe 1:4-6"

Abayobozi twabonye mu bice bibanza bose ni bamwe mu bagize ubwami bwanjye
Uyu munsi turakorana imirimo yose nk’uko byagiye bigaragara,
Ariko ku munsi wo kubumbura cya gitabo, ntibazaza kumfasha kwisobanura
Nzahagarara imbere y’intebe y’imanza njyenyine, cyane ko nta n’icyo kwireguza nzaba mfite.

Si na ngombwa kuburana kereka niburanije kuko Umwami w’abami ubwe ntiyakwirirwa, ibyo nakoze byonyine bizanyereka aho nkwiye kujya.

Ndacyibaza nti nzatanga nte ?

Nzatange nkiri muto se kugira ngo ntazakora ibibi byinshi? Cyangwa nzatange nshaje kugira ngo mbone umwanya wo gukosora ibibi nakoze byose ?

Nzatange nkennye se kugira ngo ntazahemuzwa n’imitungo? Cyangwa nzatange nkize kugira ngo ntazatangana amaganya n’amadeni ?

Nta gisubizo kirimo hose harimo ibibazo.
Abato bafite ibyo basabwa gutunganya kimwe n’abakuze.
Abakennye bafite ibyo bagomba gutunganya kimwe n’abakennye.
Kuki se nishimiye ubwami bwanjye gusaaa nkibagirwa ko nzatanga?
Ubu se abami babaye ho mbere yanjye ntibakagombye kumbera urugero ko amaherezo nanjye nzatanga?
Ni ukuri nta kabuza nzatanga, naho narama ariko nzatanga, kuko na wa mwami witwaga Razaro Yesu yazuye ubu ntawe ukiriho n’ubundi byarangiye atanze.

Ariko se ubundi ntanatanze vubaha nyiri ubwami amaherezo ntazagaruka? Azasanga se meze nte? Amaherezo nabazwa iby’ingoma yanjye!

Nta kintu na kimwe kitagira rimwe na kabiri(1&2), Igihe cyose nakoraga kimwe hari hari ikindi nari bukore, nk’uko abajyanama ari babiri iyo nabaga numviye umwe nabaga nanze kumvira undi. Ikibabaje unyanga ni we numvira kenshi. Kandi unyanga ni we uzanshyirisha mu rubanza. Kandi umunsi wanjye sinywuzi, icyo nzi neza ni uko nzatanga ariko ndacyibaza nzatanga nte?

None se ubu hari ukundi nzatanga kutari uko meze ubu?
Naba nkize cyangwa nkennye, uko ndi none ni ko nzatanga ?

IGISUBIZO : UKO MEZE NONAHA HATAGIZE IGIHINDUKA NIKO NAZATANGA, KUKO NTAZI IGIHE NZATANGA RERO NKWIYE KUBYITEGURA NK’AHO ARI MU KANYA GATO CYANE.

Nkwiye gutegura gutanga kwanjye ubu ngifite ayo mahirwe, ahari ni mu kanya gato kari imbere. Biravuze ngo nonaha ni wo mwanya mfite wonyine wo gutegura umunsi wanjye wa nyuma. Amahirwe akomeye mfite ni uko umunsi nakirijweho amakosa yanjye yose ntazibukwa, mfite amahirwe nonaha yo kugena uko nzatanga.

Benedata turi abashyitsi n’abimukira, ibyo dukora byose birandikwa.
Twari dukwiye kugira umwifato w’abashyitsi tukamenya kuyobora imibiri yacu ngo itadukoresha amakosa nk’uko umwami acunga ubusugire bw’igihugu cye.

Umushyitsi yitwararika muri byose kuko aba azi ko atazatinda, yirinda kugira icyo akosa ho kugira ngo adasiga amateka mabi mu gahe gato gusa. Arihangana, avuga amagambo make, yubahiriza amabwiriza ya banyiri urugo n’ibindi. Iyi si ntikwiye kuducumuza kandi turi abimukira muri yo, tuyifitemo umwanya muto cyane birababaje guhemuzwa na yo.

1petero 2 :11. «Bakumdwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi rirwanya ubugingo. »

Ahari waba uri mu minsi yawe ya nyuma, ariko isi irakuryoheye itumye urangara wibagirwa ko umubiri uzasubira mu gitaka wavuyemo, ubugingo bugasubira kuri nyirabwo. Hanyuma igihe kimwe ukazabazwa ibyo wakoze byose ukiri mu mubiri, ugifite uburenganzira bwose bwo guhitamo ikibi n’icyiza.

Ejo ntituhazi, igihe cyo kwitunganya dufite ni none, ndetse nonaha.
« Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo, ntimwinangire imitima, nk’uko mwayinangiye mu gihe cyo kurakaza ». Abaheburayo 3 :15

Umuntu yitaba Imana akiriho, iyo yapfuye nyine aba yapfuye ibye biba birangiriye aho, ibisigaye nta bubasha aba akibifiteho namba. Genzura rero uko uyoboye umubiri wawe urebe niba urupfu ruje nonaha utaba ugushije ishyano, nusanga bimeze neza, usenge Imana igufashe ntuzasubire inyuma. Nusanga bitameze neza usabe Imana imbabazi kandi ugire umwete wo gutunganya ibidatunganye.

Imana y’amahoro iduhane umugisha, ikiruta byose tuzabane mu bwami bw’Ijuru. Amen

NIYONDORA Vedaste Christian@agakiza.org