Nyuma yo kumugerageza byaje kurangira imwemeye nk’incuti yayo!

“Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, Yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye” Yesaya 41 :8

Naratangaye cyane mbonye aya magambo aho Imana yivugira ubwayo ngo “ rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye”. Buriya kugirango umuntu agere ku rwego rw’incuti si ikintu gipfa kuza gutyo, hari aho kiba cyaraturutse, kuko ubundi hari abantu tuba tuziranye, dusengana, abatugiriye neza cyangwa abo twagiriye neza , abo tugira icyo dupfana… ariko ibyo byose ntibihita bibashyira mu rwego rw’incuti.
Aburahamu we rero yarenze urwego rwo kumenyana n’Imana agera ku rwego rwo kwitwa incuti y’Imana kandi agashya karimo atariwe ubihamya ,ahubwo bihanywa n’Imana ubwayo. Ni ikintu kitoroshye.
Dore imwe mu mpamvu yatumye Imana yemera rwose ko aburahamu ayikunda: Itangiriro 22: 1-19

Hanyuma y’ibyo Imana igerageza aburahamu, iramuhamagara iti “ Aburahamu! Aritaba ati “ Karame”. Iramubwira iti “ Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’I Moria umutambireyo ku musozi ndibukubwire, abe igitambo cyoswa”. Aburahamu azinduka kare kare ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye…… Bagera ahantu Imana yamubwiye Aburahamu yubakayo igicaniro , yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi. Aburahamu arambura ukuboko , yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru aramubwira ati “ ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye Umwana wawe w’ikinege. Itangiriro 22:16 “ aramubwira ati “ ndirahiye niko Uwiteka avuga, ubwo ugenjeje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, yuko no kuguha umugisha nzaguha umugisha, no kugwiza nzagwiza urubyaro rwawe ruhwane n’inyenyeri zo mu ijuru….

Imana ishimwe cyane. Nabonye ukuntu Aburahamu agenda atarahije imigeri kandi Imana imusabye ikintu kigaragara nk;ikigoye kuko umwana arakundwa, akarusho kuri Aburamu we nuko yari n’umwana umwe rukumbi, kandi nawe yabonye muzabukuru amagambo yaramushize mu kanwa! Ariko ngo kuko yakundaga Imana akumva ntacyo yayima!

Imana itugirire neza. Si ikibazo cyo gutanga ibintu mu rusengero kuko nabyo ni byiza ahubwo no kwitanga wowe ubwawe, kugira ibyo wigomwa ureka nubwo wabikundaga ariko kubwo urukundo ukunda Imana cyangwa kubwo kuyubaha ukagira ibyo ureka nk’ikimenyetso cy’urukundo. Maze niyo ari ugutanga akajipo biba ikibazo gikomeye nkanswe umwana!

Nyuma yo kumugerageza byaje kurangira imwemeye nk’incuti yayo! Iri jambo ndumva rinsaba kwongera gufata umwanya wo kwitekerezaho nkatekereza ku bucuti bwanjye n’Imana nkareba uko buhagaze kandi namwe nibyo mbifuriza!

Ahubwo njya nanibaza kuki Imana ari iriya approche yakoresheje! Ni ukuvuga ko natwe hari uburyo ishobora kutugerageza ngo irebe ko atari ubucuti bw’amagambo gusa, ahubwo ko rwose twamaramaje mu mumutima kuyikunda. Ikinyuranyo kibyo rero iyo itugerageje gato, turayituka, turayivuma, tuyita ingome hari umuntu numvise ayita ngo ni “interahamwe” n’ibindi bibi, mu gihe abandi baririmba ngo yitwa “ Ntihemuka” . Imana itubabarire cyane, icyo nzi neza ni uko igira neza kandi inzira zayo zitandukanye kure n’izacu.
Ibihe byiza