Nyuma yo guhindura izina, Chorale Besalel yateguye igiterane cy’ivugabutumwa cyo gutaramira abakunzi bayo!

Nk’uko duherutse kubibatangariza, chorale yari izwi ku izina ry’Abatoranijwe yo mu itorero ry’ADEPR Gatenga umudugudu wa Murambi yahinduye izina yitwa Besalel, bisobanurwa ngo “mu gicucu cy’Isumbabyose.”

Kuri iki cyumweru taliki 2/03/2014, chorale Besalel izataramira abakunzi bayo mu giterane cy’ivugabutumwa izakorera kuri ADEPR Gatenga, guhera saa munani z’amanywa.

Muri iki giterane, Besalel izaba iri kumwe na chorale Sloam ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Kumukenke, paroisse ya Gasave; abahanzi nka Uzayisenga Isaie na Mugabo Venuste, ndetse na Evangeist Edissa MUKANSONERA.

Besalel ni chorale iririmba mu buryo bugezweho, ari na bwo bukunzwe na benshi muri iki gihe kuko bugaragaza ubuhanga ndetse bigatuma abitabiriye igitaramo baryoherwa no gukurikira indirimbo Live.

Chorale Besalel imaze kugera ku bikorwa bitandukanye, ndetse ikaba itegura n’ibindi mu minsi iri imbere birimo na album y’amashusho bateganya gushyira ahagaragara muri uyu mwaka wa 2014. Iyi chorale yatangiye mu w’1996 ifite abaririmbyi 14, muri iki gihe ifite abaririmbyi basaga 100.

Besalel ifite album ebyiri z’amajwi, ubu ikaba irimo gutegura album ya gatatu y’amajwi izakurikirwa na album y’amashusho muri uyu mwaka wa 2014.