Nyuma y’ndirimbo 68 yanditse ari muri Primaire, Aphrodis K. bita Byosebirashoboka yifuza gukora indirimbo 100 z’amashusho na 200 z’amajwi.

Komezusenge Aphrodis ni umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, asengera mu itorero rya Pentecoke ADEPR, yavukiye mu karere ka Ngororero, Umurenge wa Ndaro, kuri ubu aba mu mujyi wa Kigali akaba asengera muri Paruwasi ya Karugira I Gikondo, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa agakiza.org yamutangarije ko akataje mu gukora umurimo w’Imana, aho yifuza gukora nibura indirimbo 100 z’amashusho na 200 z’amajwi.

Mu mateka yamuranze, Umuhanzi Komezusenge avuga ko Imana yamuhaye impano yo kuririmba akiri muto, ubwo yari mu kigero cy’Imyaka 7, akaba yararangije amashuri abanza (Primaire ) amaze kwandika indirimbo 68, iyo mpano yagiye ikura kuri ubu ngo akaba yaratangiye gahunda yo kujya muri Studio aho yahereye ku ndirimbo yise byose birashoboka mu mwaka wa 2013 ari nayo yaturutseho izina bamubyinirira .

Ntabwo yagize amahirwe yo kugumana n’ababyeyi be, ndetse Komezusenge akomeza avuga ko nyuma yo kuba imfubyi ubuzima bwamubanye bubi cyane, inzara iramwica ariko Imana irahamukura, Uretse kandi inzara yamwishe, akomeza avuga ko muri ubu buzima yasimbutse imfu nyinshi harimo aho ngo yarozwe incuro 3 ndetse aza no gusimbuka impanuka ikomeye yabereye ku Kamonyi ( Nkoto ) muri nzeri 2014 yahitanye benshi.

Mu kiganiro kirambuye, Umunyamakuruwa agakiza.org yifuje kumenya aho Komezusenge akura ubushobozi, asubiza ko ubusanzwe ari umworozi w’amatungo magufi, ndetse akaba agenda yakira inkunga zigenda ziva mu nshuti ze n’abakunda indirimbo ze, batandukanye

Komezusenge Aphrodis bakunze kwita Byosebirashoboka
Ni iki KOMEZUSENGE asaba itorero asengera mo, Abahanzi bagenzi be ndetse n’inshuti ze ?

Komezusenge asaba itorero rya ADEPR asengeramo guha agaciro umurimo bakora kuko ubasaba imbaraga nyinshi, kuriwe ngo akaba asanga hakwiye kujya habaho ituro ryihariye ryo kubashyigikira kuko ngo abona hatabayeho abaririmbyi ivugabutumwa rikorwa mu itorero ntaho ryagera, yaboneye ho umwanya kandi wo kubwira abahanzi bagenzi be ko bakwiye kurinda ubuhamya bwabo kuko benshi ngo asanga baramaze kubutakaza kandi ngo ibi bigira ingarika kuri benshi .

Mu gusoza Komezusenge akaba yashimiye abakunzi b’indirimbo ze abasabira umugisha wo kurama ndetse anabasaba ko bakomeza kumusengera kugirango uyu murimo akora azawusohoze amahoro.