Nyuma ya Kenya na Uganda Choral Evangelique y’I Gisenyi ikomereje ivugabutumwa I Goma muri Kongo

Ni ku ubutumire bw’itorero rya Pentecôte 8é CEPAC (Communaute des Eglises De Pentecote En Afrique Centrale) Missiyoni ya Ruzizi, rikorera I Goma mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo, aho Korali Evangelique yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi ku umudugudu wa Bethfage izaba iri mu giterane cy’umunsi umwe gifite intego ivuga ngo “KUDUMU KATIKA KUOMBA” Mu Kinyarwanda Mukomeze gusenga iboneka mu “Abakolosayi 4:2”.

Nk’uko twabitangarijwe n’umushumba w’iri torero Rev Past NDABWA Remy iki giterane giteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 aho Chorale Evangelique izafatanya umurimo w’Imana n’andi ma Korali akorera umurimo w’Imana muri iri Torero, akaba yaboneye ho kurarika abantu bose kuzitabira iki giterane kuko ngo abazakitabira bazabona umugisha uva ku mana.

Rev Past NDABWA Remy umushumba wa 8é CEPAC M-Ruzizi
Ku urundi ruhande Bwana HARERIMANA Faustin umuyobozi wa Chorale Evangelique yadutangarije ko imyiteguro bayigeze kure, abajijwe niba ingendo bamazemo iminsi zitarabasizemo imvune kuburyo hari hageze ngo baruhuke, asubiza ko I Goma ari hafi cyane kuri bo kuburyo ngo atari na ngombwa gutega I modoka ku abaririmbyi, ariko ngo n’iyo haba kure Mu gihe cyose Imana izabacira inzira biyemeje kugeza ubutumwa bwiza henshi hashoboka, dore ko kuri ubu batangiye guhimba indirimbo myinshi ziri mu ndimi z’amahanga

Biteganijwe ko Chorale Evangelique izambuka umupaka w’u Rwanda na Kongo ku cyumweru ahagana saa Moya za mugitondo ikagaruka ku gicamunsi, bakaba basaba abanya Rubavu kuzaza kubashyigikira muri iri vugabutumwa dore ko kwambuka umupaka ufite indangamuntu yafatiwe Rubavu kuri ubu byoroshye.

Itangazo bakoresheje ritumira mu giterane