Nyuma y’imyaka ine ivutse Korali Abanyamugisha ya UCC Gikondo imaze gukora Album Vol1 y’amajwi

Nyuma y’imyaka ine batangiye umurimo w’Imana wo kuririmba, Chorale Abanyamugisha ikorera umurimo w’Imana mu itorero United Christian Church (UCC) Gikondo iteye intambwe yo gukora umuzingo (Album) w’indirimbo icumi z’amajwi Vol1 bise “URASUBIZA”.

Tariki ya 01 kamena 2012 nibwo iryari iyerekwa byabaye impamo, Korali Abanyamugisha itangira umurimo w’Imana ubwo, mu nzira itari iboroheye basabwaga kwishakamo ubushobozi bwo kubaka Korali gushaka uzajya abahimbira indirimbo akanabigisha kuririmba, tutibagiwe ko basabwaga ubushobozi bwo kwigurira ibyuma by’umuziki, ari nako bahuza imbaraga n’abanyetorero ngo bubake urusengero rwabo dore ko bari bamaze gusa imyaka igera kuri itatu batangije UCC ishami rya Gikondo, ariko nyuma y’ibyo barishimira iyi ntambwe bateye.

Mu kiganiro agakiza.org twagiranye n’ubuyobozi bwa Korali ABANYAMUGISHA, bwadutangarije ko ibyo bagezeho byose batakwirata imbaraga zabo kuko bo ntacyo bakwishoboza, ahubwo ko mbere ya byose bashima Imana yabashoboje, banashimira ubuyobozi bw’itorero UCC budasiba kubaba hafi. Bwana Andre HAKIZIMANA umuyobozi wa Kirali kandi akomeza avuga ko iyerekwa bafite kuri ubu ari uko bazabona umurimo w’Imana waguka, ibi ngo ku ruhande rwabo bakaba babisengera ariko banakora uko bashoboye ngo indirimbo zabo zikorwe neza ndetse zizabashe kugera kuri benshi bifashishije internet n’ibindi bitangazamakuru.

Mu bujyanama bwagiye buyifasha gutera imbere Bwana Emmanuel NDEREYIMANA umujyanama muri iyi Korali yunze mu ry’umuyobozi wa Korali, avuga ko abashumba b’itorero UCC badasiba kubagira inama, akomeza avuga ko kandi barushaho kugisha inama bagenzi babo bo mu yandi ma Chorale babatanze gutangira uyu murimo kuko asanga iyo wegereye uwagutanze gutera imbere nawe bigufasha kwirinda ama

Twabibutsa ko Korali ABANYAMUGISHA Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 45 bakaba bateganya kuzamurika amashusho y’iyi Album yabo URASUBIZA mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017.

Abashumba b’Itorero UCC Apotre Rwandamura Charles n’umufasha we Bishop Margret Rwandamura /Photo net