Nyuma y’amatora y’inzibacyuho ya biro nshya ya ADEPR, umuvugizi w’itorero yabajijwe ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’iri torero

Mu kiganiro umuvugizi mushya wa ADEPR Rev. KARURANGA Ephraim yagiranye n’ikinyamakuru igihe.com ku bijyanye n’uko yakiriye inshingano ahawe zo kuyobora umukumbi, Rev. KARURANGA avuga ko yabyakiriye nk’umurimo utoroshye aho yifashishije ijambo ry’Imana rivuga ko Imana yamuhaye imitima irenga milioni ebyiri agomba kuzabazwa, mu magambo ye bwite ati”ngomba guhuza ingeso zanjye z’ibyo mvuga n’ibyo nkora” ati “kandi nizeye ko abashumba bagenzi banjye n’umukumbi wose tuzafatanya kubaka itorero”

Ku bijyanye n’ikibazo cy’abavugabutumwa bakunze kwita abasatuzi badutse muri iyi minsi, Rev. KARURANGA nta byinshi abavugaho ariko avuga ko nubwo bahari atababuza kubikora ariko ngo Umwuka Wera azajya akora ibyawo

Rev. KARURANGA yakomeje kubazwa icyo biro nshya igiye gukora ku mutungo w’abakristo wakoreshejwe nabi, avuga ko kuko abakristo batigeze binubira gutanga umusanzu ahubwo bababajwe n’uko umutungo wabo wakoreshejwe ati ”umushinga ntabwo uzahagarara kandi kuba barakoze ikintu kikabavuna ntabwo bakwiye kurekera, ubu Dove Hotel irahari ariko ifite umwenda wa banki, hari amafaranga menshi yatanzwe, ntabwo bayafata ngo bayatakaze ahubwo umushinga uzakomeza, uyu munsi nta musaruro uravamo ariko nutangira kuboneka tuzicarana n’abakristo turebe uko azakoreshwa”

Ku bijyanye n’ibibazo iyi biro nshya ya ADEPR igiye kwigaho ku ikubitiro, Rev. KARURANGA yavuze ko nubwo ubuyobozi bwari buriho bwashaririye abantu, abakristo nabo bagasharirirwa ariko ko igikomeye ari ugushaka uburyo bwo kwagura ubuzima bw’Umwuka kuko aribwo bukemura ibibazo byose mu itorero no mu bakristo muri rusange kuko ngo misiyo ya mbere y’itorero si amafaranga ahubwo ni ukugira umwuka no kubwiriza abantu

Source: igihe.com
Liliane [email protected]