Nyongerera imbaraga Mana ngukorere! Alice Rugerindinda

“ Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe, no kwizera kwawe, no kugabura kwawe, no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi” Ibyahishuwe 2:19
I know your deeds, your love and faith, your service and perseverance, and that you are now doing more than you did at first. Revelation 2:19

Nubwo ku murongo ukurikiyeho Imana yanababwiraga n’icyo ibagaya, ariko guhera umunsi nasomye iri jambo, iteka iyo ndigezeho ngira icyifuzo cy’uko Imana yampa imbaraga ngakorana umwete ibyayo kuburyo nzagera ku rwego yambwira ngo : Imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere ubwinshi.

Uzumva akenshi abantu bavuga ngo : Ngikizwa cyangwa igihe nakiraga Yesu nk’Umwami n’Umukiza wanjye navugaga ubutumwa, nkazamuka imisozi nkamanuka indi, nararirimbaga iteraniro ryose rigafashwa, narasengaga ibintu bigahinduka, nari mfite abakene umubare runaka nagaburiraga…..

Ikibabaje nuko uko iminsi igenda ishira imbaraga zigenda zishira, niba ari ukumenyera Imana, niba ari ibihe biruhije byo mu minsi y’imperuka, ariko ndinginga Imana ngo impe imbaraga mbashe gukora iby’ubutwari mu gihe cyanjye, aricyo uyu munsi.

Ijambo riri muri Yesaya 40:29: “Niyo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeremo imbaraga”! Nanjye niko ndimo kwinginga Imana

Nuko Kalebu arongera aravuga ati: “ Kandi dore Uwiteka yatumye mara iyi myaka mirongo ine n’itanu nkuko yavuze, uhereye igihe Uwiteka yabibwiriye Mose, Abisirayeli bakizerera mu butayu. None dore uyu munsi nshikije imyaka mirongo inani n’itanu. Ubu ndacyafite imbaraga nk’uko nari nzifite urya munsi “Yosuwa 14: 10-11
Ku myaka mirongo inani n’itanu , Kalebu yari agikora nk’ibyo yakoraga mu myaka mirongo ine!

Hari n’igihe umuntu yakwibaza ati ariko ubundi nakora iki?

Jyewe icyo kibazo singifite kuko ibyo gukora byo ndabibona. Hari ibigaragara hari n’ibitagaragara, ahubwo ikibazo nijye wumva ntafite imbaraga zihagije, ubundi ngatinya, ubundi nkikunda nkumva hari ibyanjye bwite nagombye kubanza gukemura ariko ndimo kwinginga Imana ngo impe imbaraga nyikorere.

“Maze abwira abigishwa be ati : “ Ibisarurwa ni byinshi ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye. ” Matayo 9: 37-38

Hariho n’ikintera kumva nshatse gukorera Imana , nuko nziko idakiranirwa ngo yibagirwe ibyo twakoze ikindi hari ingororano ku bakozi.
N’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi” Ibyahishuwe 2:19
Imana idusobanurire

Alice/agakiza.org