Nyarugenge: Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) washoje icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda hose

Kuri iki Cyumweru taliki ya 2 Gashyantare 2014, kuri ADEPR Nyarugenge habereye igiterane cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of RwandaBSR). Uyu muryango umaze iminsi ukangurira Abakristo guha agaciro igitabo cya Bibiliya kubera umumaro gifite nyamara kikaba gitangwa ku mafaranga make ukurikije agaciro kacyo, washoje icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo, imwe mu ntego zawo nyamukuru.

Umuryango wa Bibiliya waratangiriye mu Gakinjiro (Nyarugenge) mu w’1977, uhagarariwe na Pasteur Jacques KAYIHURA. Mu byavuzweho kuri uyu munsi, hagarutswe ku mateka ya Bibiliya n’umumaro wayo ku Mukristo.

Pasteur Kayihura wari uyoboye iki giterane yabwiye abari bateraniye aho ko Bibiliya ikozwe ku mpapuro zituruka ku nyamaswa zo mu mazi, bivuga ko ihenzecyane. Bibiliya kandi ngo icapirwa mu gihugu cya Korea y’epfo, ikagezwa mu Rwanda n’umuryango wa Bibiliya. Mu nzira y’ikirere bitwara amasaha 6 ngo igere mu Rwanda, naho ku y’ubutaka bigatwara iminsi 24.

Iki giterane cyitabiriwe n’amakorali atandukanye arimo Naioth ikorera umurimo w’Imana mu itorero Naioth i Nyamirambo, Ebenezer ikorera umurimo w’Imana mu itorero Eli- Bethel ku Kimisagara na chorale Hoziana. Abashumba bitabiriye iki giterane barimo Pastor RWISEBUKA David waje uherekeje chorale Ebenezer, Pastor Nzeyimana Innocent waherekeje chorale Naioth, Rev. Past Cyiza, Rev. Past Karangwa, Pastor Kayihura, Ugirimbabazi…

Mu ijambo ry’Imana ryigishijwe na Pasteur Nzeyimana Innocent, yavuze ko intwaro y’Umukristo ari Bibiliya, kandi ko nta musirikare ujya ku rugamba adafite intwaro. Yakomeje avuga ati “Kuko ijambo ryaremye umucyo, umutima urimo ijambo ry’Imana uba urimo umucyo” Itang. 1:3; 2 Abak. 1:19.

Pst Nzeyimana Innocent

Amaze kuganiriza ijambo ry’Imana abari bateraniye aho, bamwe bakiriye Kristo basengerwa na Rev. Pasteur Karangwa.

Abari aho bamaze gusobanurirwa birambuye ko ubumwe bubyara imbaraga ariko abatatanye Satani akababasha, mu ijwi rya Rev. Pasteur Cyiza abashumba bari bateraniye aho bafatanije n’Abakristo gusengera kuba umwe ari na cyo Kristo adushakaho.

Nyuma y’iri sengesho hakurikiyeho gushyigikira Bibiliya. Twabibutsa ko umuryango wa Bibiliya watangiye igikorwa cyo kubaka inzu ya Bibiliya izubakwa mu Karere ka Gasabo, izaba igizwe n’Ibiro, Amacumbi n’Inzu mberabyombi, iki gikorwa cy’inyubako kikaba kizamara imyaka 5 hakusanywa inkunga izajya ikoreshwa mu byiciro hubakwa iyi nyubako.

Mu ijambo rye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu muryango wa Bibiliya mu Rwanda Bwana Darius KANKIRIHO yagize ati “Iki ni icyumweru cyo gusengera ubumwe bw’Abakristo mu Rwanda hose. Intego nyamukuru ni ukugira ngo twongere guhura dusangire ijambo ry’Imana, ariko twongere no kuzirikana yuko amatorero atandukanye yose akoresha ijambo ry’Imana, ari yo Bibiliya. Abantu bafite aho babarizwa mu matorero atandukanye, ariko bagahuzwa n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, ari na wo ushinzwe kwandikisha izi Bibiliya dukoresha.”

Bwana Darius Kankiriho

Yakomeje avuga ko indi ntego ari ukwamamaza ijambo ry’Imana, ari na bwo butumwa Yesu yadusigiye. Ku bijyanye no kuba BSR yibanda ku BUMWE akenshi usanga ari na yo gahunda ya Leta, Darius yagize ati “Iyo tuvuga ubumwe, tuba tuvuga ubumwe bushingiye ku ijambo ry’Imana, tukavuga ubumwe nk’itorero rya Kristo kuko itorero ari rimwe kandi rikaba rifite umuntu umwe waripfiriye ari we Yesu Kristo. Ni koko ubumwe buvugwa mu itorero no muri Leta, ariko ubumwe bukomeye cyane ni ubumwe bushingiye ku ijambo ry’Imana.”

Icyo BSR yishimira nyuma y’icyumweru bamaze bazenguruka mu matorero, ni:
• Abanyamakuru batandukanye bari bahari ku bw’inkuru bumvise bari buyigeze kuri rubanda cyane ko ari ijwi ryabo;
• Ikindi bishimira ni uko babashije guhuriza hamwe abantu baturuka mu matorero atandukanye, bakaba bahakuye ubutumwa bw’uko bazajya biyumvamo itorero rimwe aho kwiyumvamo amatorero baturukamo.

Asoza, yatanze ubutumwa asaba Abanyarwanda gusoma Bibiliya, bakayicukumbura kugira ngo bamenye ukuri. Bibiliya ikubiyemo ibisubizo byose abantu bibaza, kandi nibamara kuyisoma ni bwo bazagera ku bumwe. Yasabye kandi amatorero mu gushyira imbaraga ku gutanga inyigisho za Bibiliya hakurikijwe ibyiciro abantu babarizwamo: urubyiruko, abubatse… kuko bizazana impinduka nziza mu mibanire yabo, aho batuye no mu baturanyi babo.

Janvier Kwizera