Nyamagabe: Umunhanzikazi Musabe Bernadette aherutse guhabwa inka nyuma yo kunezeza abakunzi be

Umuhanzikazi Musabe Bernadette usengera ku itorero rya ADEPR Nyakabanda uherutse kumurika album ye y’amashusho, mu cyumweru gishize ni bwo yahawe inka ubwo yari arimo kuririmba mu gitaramo yari yatumiwemo mu Ntara y’Amajyepfo.

Iki gikorwa kitamenyerewe cyane mu Rwanda, cyabereye kuri ADEPR Murambi ya Nyamagabe, ubwo uyu muhanzikazi Musabe Bernadette yari yahawe kuririmba indirimbo 4 ageze ku ndirirmbo ya gatatu yitwa "Naramaramaje kumukunda," ijambo abantu benshi bakunda muri iyi ndiirmbo ryitwa “Sininyanyagiza,” aho agenda avuga ati “Nabaye imfumbyi sininyanyagiza kubw’uwo mukunzi ari we Yesu", ako kanya kuri iyo ndirimbo Pasteur Ernest Nsengiyumva uyobora umudugudu wa Murambi ahagurutsa umugore we amubwira ko ahaye Bernadette inka. Mu magambo ye agira ati “Uyu mwana wabaye imfubyi ntiyinyanyagize reka tumuhe inka”.

Nk’uko Bernadette yabidutangaje, uwo munsi yashimye Imana kuri byose byabaye dore ko hari n’Umukristo wavuze ngo iyo nka nta bwo izagenda yonyine ahubwo izagenda n’intama ndetse ngo hari n’ibindi byinshi bamuhaye kuri uwo munsi.

Ubusanzwe Bernadette mu buzima busanzwe akora umurimo w’ubudozi, kandi uwo mwuga uramunezeza cyane ko yabyize nk’uko yabidutangarije. Isomero rya ADEPR Gakinjiro ni imwe mu baterankunga be bakomeye mu bikorwa Bernadette akora, ndetse ni na ho indirimbo ze zigurishirizwa.

Bernadette wise album ye «Naramaje kumukunda », yatangiye kuririmba akiri mutoya, indirimbo ze akenshi zikaba zituruka ku buzima bwe. Yavutse mu muryango w’abana batanu, bakaba bafite nyina ari we babana wenyine.

Bernadette ni we mukuru mu bana b’iwabo. Mu mwaka wa 2009 ni bwo yashyize ahagaragara album ye ya mbere y’amajwi. Zimwe mu ndirimbo za Bernadette zamenyekanye ni «Iyaba mfite amababa», «Kamarantimba» na «Naramaramaje kumukunda».