Nyagatare: Korali Abakorerayesu mu giterane cy’ivugabutumwa muri paroisse ya Rukomo

Chorale Abakorerayesu ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ADEPR Rukurazo, kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru taliki 8-9 Gashyantare 2014 irerekeza mu ivugabutumwa mu Ntara y’Uburasirazuba.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi Korale Bwana Nduwimana Etienne, yagize ati « Twatumiwe mu ivugabutumwa ry’iminsi ibiri, kuva ejo ku wa Gatandatu tariki ya 8/02 no ku Cyumweru tariki ya 9/2/2014 i Nyagatare muri Paruwasi ya Rukomo. Umwigisha w’icyo giterane azaba ari Ev. Zigirinshuti Michel. »

Etienne yadutangarije ko bazahaguruka ejo saa mbiri za mu gitondo berekeza i Nyagatare, igitaramo kizatangira saa saba z’amanywa.

Bimwe mu bikorwa bishya iyi Korali imaze iminsi iri no gukora harimo ko ubu batangiye gutegura Volume yabo ya 2. Ngo bari no gutegura igiterane kizaba mu kwezi kwa 8. Ikindi ni uko bari kwitegura kwakira igikombe cya Video y’umwaka bahawe na Sifa Award.

Iyi Korali yatangiye mu w’1990, itangirira mu cyumba cy’amasengesho kubera ko icyo gihe ni ko amatorero menshi yakoraga mu rwego rw’ivugabutumwa kugira ngo abantu benshi bakire Yesu.

Yari igizwe n’abaririmbyi 8 n’abandi 7 bari mu nyigisho z’igice bose bakaba 15. Icyo gihe yabarizwaga muri Paruwasi ya Kimihurura, Umudugudu wa Remera, nyuma yo kubaka urusengero rwayo rwa Kimironko ku wa 17 Mutarama 1992 iza kwitwa izina "Abakorerayesu" ari na bwo yahise yimukira mu Rusengero iva mu cyumba imaze kugira abaririmbyi 21.

“Aritamurura” ni izina rya Album DVD Vol. 1 ya Korali Abakorerayesu. Aritamurura ni izina rituruka kuri imwe mu ndirimbo zigize iyi Album. Iyi Album ni imwe mu zikunzwe cyane muri iyi minsi kubera iyo ndirimbo yabo iri kuri album igizwe n’indirimbo 10.