Nyagatare: 60 ni bo bakiriye Kristo mu ivugabutumwa rya Korali Abakorerayesu na Ev. Zigirincuti Michel

Kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru taliki 08-09/02/2014, mu ivugabutumwa korali Abakorerayesu yakoreye ivugabutumwa mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ho muri Paroisse ya ADEPR Rukomo. Amakuru dukesha umuyobozi w’iyi korali Bwana Etienne Nduwimana aravuga ko abagera kuri 60 bakiriye Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza.

Ev. Zigirincuti Michel

Yagize ati « Imana yadukoresheje imirimo ikomeye, abantu barenga 60 bakira Umwami Yesu Kristo abandi benshi basubizwamo imbaraga. N’ubwo abaririmbyi bagarutse bananiwe kuko twageze Kigali saa sita z’ijoro, turashima Imana ko intego yayo yayigezeho »

Korali Abakorerayesu irimo gutegura Vol. yayo ya 2, ikaba irimo no gutegura igiterane kizaba mu kwezi kwa 8. Ikindi ni uko bari kwitegura kwakira igikombe cya Video nziza bahawe muri Sifa Award.

Iyi korali yatangiye mu 1990, itangirira mu cyumba cy’amasengesho kubera ko icyo gihe ni ko amatorero menshi yakoraga mu rwego rw’ivugabutumwa kugira ngo abantu benshi bakire Yesu Kristo.