Nutindana na Yesu uzasa na we

“Uwiteka nyereka inzira zawe unyigishe imigenzereze yawe, unyobore kubw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye” Zaburi 25.4

Kumarana umwanya n’Imana ni kimwe mu bintu by’ingenzi umukristo yitaho muri gahunda ze zose. Twuhira ubugingo bwacu iyo dufashe umwanya wo gusoma Bibilya hamwe n’umwanya wo gusenga, niko kumarana umwanya n’Imana umukristo nyawe ategerezwaho.

Umuririmbyi yaravuze ngo nubana na Yesu, uzaba nka we, abantu bose bazamenya ko mubana bareke ubugome bitabe Yesu. Ariko ibaze kubana na Yesu, umutunze mu buzima bwawe ariko ntawamenya ko mubana. Mbese ugakomeza ugasa n’isi kandi ubana na Yesu, ntekereza ko ikibazo ari uko muba mutatindanye.

Ni iyihe mpamvu tubikora? Ni ukugira ngo duhabwe icyerekezo. “Uwiteka nyereka inzira zawe unyigishe imigenzereze yawe, unyobore kubw’umurava wawe unyigishe.” Kumarana umwanya n’Imana bihesha umuntu ikerekezo, bimumenyesha inzira, bimurinda kuyoba.

Impamvu tuvuga ko ari buri munsi nuko ibihe bihinduka uko none byifashe siko ejo bizaba byifashe, bishatse kuvuga ko ari nako imyitwarire itandukanye muri ibyo bihe, niyo mpamvu isaha ku yindi, umunsi ku wundi hakenewe umwanya wo kuganira n’Imana kugira ngo ikumenyeshe igikurikiyeho.

Dawidi niko kugisha inama Uwiteka ati” Mbese njye gutera abo bafirisitiya? Uwiteka asubiza Dawidi ati”Genda utere abafirisitiya, ukize ab’I Keyila.” 1 Samuel 23.2.

Aha ni urugero rumwe rwa Dawidi ubwo yatabaraga i Keyila, uyu Dawidi yari amenyereye intambara, yari asanzwe atera akarwana kandi agatsinda ariko ntabwo yabirebyeho ngo apfe gutabara gusa, ahubwo yagishije inama Uwiteka. Mbese wowe ujya wibuka kugisha inama Uwiteka muri gahunda zawe za buri munsi?

Ugomba kubanza ukamenya neza niba ibyo ugihe gukora wafashe umwanya wo kubibwira Imana, ntabwo ugomba gufata Imana nk’imenyeshwa imyanzuro wafashe ahubwo mbere yaho gato ugoma gufata umwanya wo gusenga ukayibwira byose, ibi kandi bijyana n’umwanya wo gutuza ukamenya neza niba ibyo koko biri mu mugambi wayo.
Reka Yesu ajye atubera urugero “Ariko we abavamo yiherera mu butayu asenga.” Luka 5.16

Uyu murongo wo muri Bibiliya tumaze gusoma utwereka ko na Yesu yajyaga afata akanya ko kwiherera we n’Imana agasenga, mbese aka kanya wowe urakagira?

Yesu aremeza ko ari ukubiba umubano ukomeye hamwe n’Imana: “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” Yohana 15.7

Bivuze ko hagomba kubanza kubakwa ubusabane n’umubano ukomeye hamwe n’Imana nta kundi rero ni wa mwanya wawe ufata usoma ijambo ryayo ndetse unasenga.

Gusengana n’abantu birafasha yemwe n’in’ibyingenzi ariko nanone biba byiza cyane iyo wibutse ko akanya kawe wenyine n’Imana ari ngombwa, mbese umwanya wawe wihariye wo gusenga ugomba kubaho.

Birashoboka ko wajyaga ubisuzugura, wenda ukumva ko kuba ku cyumweru cyangwa undi munsi waragiye mu rusengero bihagije ariko ntabwo bihagije, umwanya wawe n’Imana ni uwagaciro, uzagufasha kurushaho gusobanukirwa Imana, no kumenya neza inzira werekezamo. Uko utindana nayo, uzagenda usa nayo. Nkwifurije gutindana na Yesu kandi bikamenyekana ko mubana mu izina rya Yesu, Amen.