Nuko Petero abaza Yesu ati “ Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite!”

Nuko Petero aramubaza ati “ Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?”Matayo 19: 27

Ayiwee, Petero yari yasubiye iwabo mu mubiri, kandi muziko Bibiliya ijya itubwira ngo iyo turi iwacu mu mubiri, tuba turi kure y’Imana. Ubwo yitegereje ibintu yaretse kubwa Yesu, atekereza imirimo yajyaga yikorera yabyaraga inyungu, yitegereza wenda inshuti yaretse kubwa Yesu kuko nabyo bijya bibaho, yibaza wenda abantu bo mu muryango bamucitseho kuko yemeye gukurikira Yesu, yibaza uko yari abayeho mbere …… arangije yigira inama yo kwibariza nyirubwite ariwe Yesu! Ati mbese ko ubu twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite! Cyangwa se amaherezo yacu azaba ayahe! Iki kibazo cyari gifite ishingiro kuko nundi muntu wese ufite ubwenge butekereza yari kubyibazaho! Yesu adusure

Muri iri iyi nyigisho harimo ijambo rikomeye ryitwa “ Gusiga byose kubwa Kristo” ntabwo byoroshye. Aya magambo anyibutsa andi ari muri Matayo 13:46 avuga ku muntu ngo w’umutunzi washakaga imaragarita nziza, nuko ngo abonye imwe y’igiciro aragenda ngo umunezero umutera kugurisha ibyo yari atunze byose kugirango abone uko agura iyo imwe. Yesu aduhane umugisha.
Petero nawe yari yarasize byose cyangwa se mu yandi magambo yari yaragurishije byose kubwo ubutunzi butagira akagero aribwo kumenya Yesu. Amen

Byanze bikunze, hari ibintu ugurisha cyangwa ureka/ wigomwa, iyo ushaka kugura agakiza. Iri ryo ni ihame ryo mu nzira ijya mu ijuru, kuko na Yesu yaravuze ngo umuntu nashaka kumukurikira abanze yiyange, yikorerere umusaraba we iminsi yose amukurikire.

Yesu rero asubiza Petero amurema umutima! Imana ishimwe! Ni nkaho yakamubwiye ati humura ntawankoreye ngo yikorere amaboko! Imana ishimwe cyane! Ati niba ba shobuja bo mu isi bazi guhemba ni Yesu utamenya ko umuntu hari byinshi yigomwe kugirango amukurikire! Ni Yesu se utamenya ko wagurishije byinshi wari wubatseho byari bigufitiye inyungu , kugirango urebe ko waronka ubugingo budashira! Yesu aturengere.

“ Umuntu wese wasize urugo cyangwa bene se , cyangwa bashiki be, cyangwa se , cyangwa nyina, cyangwa abana, cyangwa amasambu kubw’izina ryanjye, azahabwa ibibiruta inshuro ijana kandi azaragwa ubugingo buhoraho” Matayo 19:29

Muri iri jambo, nagirango nanjye nkureme umutima mu izina rya Yesu, nkubwirengo hari ingororano zo gukurikira Yesu , haba muri ubu buzima bwa none ndetse no mu buzaza. Birashoboka ko abandi bantu batahita babisobanukirwa ndetse wenda nawe wari utangiye kwibaza nka Petero ku nyungu zo gukurikira Yesu, ariko ongera usenge Imana igufungure amaso ubashe kureba ibitangaza byo mu mategeko yayo.
Yesu aduhane umugisha.