Nugumana n’Imana ntizaguhidura mu by’Umwuka gusa!

Ushingiye ku mazina atandukanye y’Imana dusanga muri Bibiliya, wasanga Imana nta gice na kimwe cy’ubuzima idakoraho. Buri zina rihishura imwe mu mirere y’Imana n’amasezerano yihariye ku buzima bwacu nk’abantu.

Iyo tumenye Imana kandi by’ukuri, bitwuzuza ibyiringiro n’icyizere kuko duhishurirwa ko Imana iri hejuru y’ibintu byose tugenda ducamo umunsi ku munsi. Gusobanukirwa Imana n’urukundo rwayo rutarondoreka kuri twe bituma imitima yacu ituriza muri yo, tukumva tuguwe neza mu bice byose by’ubuzima, yaba iby’umwuka n’iby’umubiri.

Bibiliya itubwira ko Imana ari Yehovayile bivuga ko Imana izironkera, izishakira igitambo muri byose ubona imbere yawe. Iri zina Aburahamu yarivuze amaze kubona ukuntu Imana yishakiye igitambo mu mwanya w’umwana we Isaka, aravuga ngo ku musozi w’Uwiteka kizabonwa. Itangiriro 22:14.

Yehovarafa, Imana irakiza. Kuva 15:26

Yehovashalomu, Imana yacu itanga amahoro. Abacamanza 6:24

Imana ifite amazina menshi yose agenda asobanura uko imeze, ubushobozi bwayo, ubisobanukirwa iyo mugumanye. Imana yacu ni Imana ihindura ibintu natwe ubwacu ikaduhindura. Abantu bashobora gukora uko bashoboye ngo baguhindure, bikananirana, ariko Imana yashatse kuguhindura ni mukanya gato kandi ukubonye byamugora kwemera ko ari wowe wa kera.

Pawulo yandikira Abafilipi yarababwiye ngo Imana niyo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira. Abafilipi 2:13

Iyo winjije Yesu mu buzima bwawe mukabana, Umwuka wera araza agatura muri wowe. Bishatse kuvuga ngo muri wowe ariko imirimo y’uwo Mwuka ikagaragarira inyuma.

Atwigisha gutekereza neza, kuvuga neza no gukunda benedata. Ibi tubibasha gusa kubwo gushobozwa n’Imana, twemeye kugumana nayo.

Icyo Umwuka atwemeza ni ukumva ko Imana ikiranuka nubwo twe bitunanira, tugahora twifuza impinduka, kandi tukizera ko Imana ishobora kuzitanga mu buryo bwose.

Iyo wemeye Imana muri ubu buryo iraguhindura, ntiwumva uri mubi cyangwa ngo ugerageze kwihindura no kwirwanirira ahubwo unezezwa n’impinduka ziva ku Mana.

Bibiliya iravuga ngo iduhamagara ni iyo kwizerwa no kubikora izabikora. 1 Abatesalonike 5:24
Uruhare rwacu ni ukwiyuzuza n’Imana, tukifuza kubana nayo, tugakora ibyo idushakaho, impinduka izazizana ntakabuza.

Nubwo haba mu tuntu duto, uko witoza kubaha Imana, biragukuza mu buryo bw’Umwuka ukagenda urushaho gusa na Yesu, kandi uko ugaragaza gusa na Yesu, isi izifuza ibikurimo kandi yigire kumenya Imana kuri wowe.

Nshuti Imana ifite umugambi mwiza ku buzima bwacu, ntabwo igambiriye gusa ko tuzabana mu ijuru ahubwo ifite n’ubushake bwo kuduha ibyiza tukiri n mu isi.

Ndakwifuriza gushaka Imana n’umwete wawe wowe, umarane umwanya nayo, uyisabe kuguhindura kugira ngo ube icyo yagushyiriye kuri iyi si, bizagufasha kuba mu mugambi w’Imana.

Imana iguhe umugisha!