Nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, uw’imbere we ahora ahinduka mushya uko bukeye.

“ Nicyo gituma tudacogora, kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza, umuntu wacu w’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye” 2 Abakorinto 4:16

Umuntu wacu w’imbere ni ubuzima bw’Umwuka, umuntu w’inyuma ni uyu mubiri twambaye. Muri make Umwuka atuye mu mubiri , ariko ikintangaje nukuntu umwe ashobora kuba arimo gusaza undi arimo kuba mushya! Imana idusobanurire

Umuntu w’inyuma arasaza , agashiramo intege kugeza aho no kugenda bizananirana, bagasigara bagutamika ibyo kurya utakibasha no kumara ikirahuri cy’amazi. Umuntu w’inyuma arasaza kugeza aho bazajya baguterura bakujyana hanze kukotesha izuba, ariko ibaze ko naho byaba bimeze gutyo bitabuza umuntu wawe w’imbere kuba mushya, umunyambaraga, kuko we ngo ahinduka mushya uko bukeye. Imana ishimwe.

Hari umukecuru warushaje cyane ageze nko mu myaka ijana irenga, imbaraga zose zarashize, asigaje ururimi gusa, kuko yaraganiraga, akajya avuga iby’amateka n’abami bategetse n’ibindi byinshi abantu bakamutega amatwi… . Mpereye kuriwe, nabwiye Imana nti: “Ariko buriya ntiwanyongerera imyaka yo kubaho, maze nanjye ubwo nzaba ndi umukecuru bakajya baza kumbaza amateka y’itorero n’ukuntu Imana yagiye ibana nanjye!” Kuko nubwo umuntu w’inyuma yasaza, ariko uw’imbere ahora ahinduka mushya uko bukeye.

Ku ruhande rw’umuntu w’inyuma, nagiye mbona abantu bagerageza ibintu byinshi ngo badasaza, ariko byanze bikunze bagasaza. Nabonye abanwa ibinini bibuza gusaza , nabonye abakora siporo, nabonye abafata regime runaka ariko byanze bikunze kuko ari umuntu w’inyuma bakazageraho bagasaza kandi n’imyaka nta muntu ufite ubushobozi bwo kuyihagarika. Uretse no gusaza bitewe n’imyaka, hari no gusaza cyangwa kugira intege nke zitewe n’uburwayi runaka, hahandi bazasigara baguterura utakiyegura, ariko ibyo ntibikuyeho ko umuntu wawe w’imbere aba mushya. Imana itugirire neza

“Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho…” .Yobu 27:5-6

Umuntu w’imbere we iyo umenye uko bamwitaho, ngo ahora ari mushya. Ikizakubwira ko ari mushya, nuko naho waba ushaje, uzakomeza gukunda mu nzu y’Imana, ijambo ry’Imana rizakomeza kukuryohera, uzakomeza gukunda gukiranuka no kwirinda ikintu cyose cyagutandukanya n’Imana, ikindi nuko uzakomeza gukunda Yesu no gukumbura kuzabana nawe akaramata.

Ikizakubwira ko umuntu wawe w’imbere yashaje ,nuko uzasigara ujya no kwikorera siporo ku munsi w’amateraniro, ukaba wakwirirwa uryamye no kucyumweru, Bibiliya ukabona yarabaye igitabo nk’ibindi, ibyo wajyaga wirinda nk’icyaha ugasigara ubona ko ari ugukabya n’ibindi n’ibindi…. Umuntu w’imbere yarashaje atakirora, nta gatege, arwaye … kuko yabuze umwitaho.

Nagiye mbona abakristo nyabo no mu gihe barwaye bakaba banababazwa cyane, wenda unabona ko bageze igihe cyo kuva muri uyu mubiri, ariko wakumva uburyo ahamya Imana, uburyo ayishimira ukuntu yabanye nawe ugatangara pe!

Jya uha agaciro umuntu wawe w’imbere. Umubiri wo ibyo wawuha byose ntibiwubuza kuzabora, ariko ubugingo nibwo buzabona Imana, Ikindi niba ujya ufata umwanya uhagije wo kwita ku mubiri, umuntu w’imbere nawe iyo umwitayeho, akagaburirwa, ahora ahinduka mushya. Yesu adusobanurire.
Alice