Nubwo ubona bikugoye ariko Imana iragukunda

Abantu bose batuye muri iyi si bafite uko bigishijwe Imana, bamwe bayigishijwe nk’Imana yaremye isi , maze itangira kuducunga kuko ifuha ,tuyigishwa nk’Imana irakara, Imana ihana ndetse kuburyo buri wese afite uko ayifata mu buzima bwe bwa buri munsi ,ariko ndagira ngo hejuru y’ibi byose dusubize amaso inyuma twibuke ko Dufite Imana yacu dukwiriye gufata nka Data cyangwa papa udukunda.

Iki kigereranyo cyo kuvuga ko Imana ari umubyeyi ntabwo bihura neza cyane, kuko iminsi tugezemo hari ingero zerekana ababyeyi bagiye bahemukira abana babo,bitewe n’impamvu zitandukanye, ndetse twumva henshi ko hari ababyeyi batakigira impuhwe abana babyaye, ariko Bibiliya niyo ibaza ngo Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye ? Icyakora bo babasha kwibagirwa Ngo “ariko Njye sinzakwibagirwa” ( Yesaya 49:15-16)

Birashoboka ko ubuzima bugukomereye muri iyi minsi ndetse ukabona nta w’ukwitayeho , ahari ukobona usigaye uri nyakamwe, abo wakekaga ko bakuba hafi akaba ari ntawe ukwitayeho, ariko humura mwene data kuko Imana yiteguye kukubera mu mwanya w’ababyeyi bawe, yiteguye kuguha rwa rukundo utahawe n’ababyeyi bawe,Oya humura Uyu munsi ibuka rya sengesho Imana yatwigishije ngo tujye tuvuga ngo Data wa twese uri mu ijuru, ndetse biranarenze kuko Imana yo iticaye mu ijuru ngo iturebere yo gusa ahubwo Ibana natwe, aho twabuze abavandimwe irahaba ikatumara irungu, ahabuze ibyo kurya iratugaburira kandi ntabwo iduha ibyo kurya by’agahimano.

Muvandimwe birakwiye ko waguka mu kwizera ntuhange amaso ku bibazo bikugarije dore ko byanashoboka ko hari ibibazo byinshi wibaza ku Mana ukibaza ngo kuki Imana yemeye ko bikugeraho kandi ari Imana ishobora byose,Ndetse ikaba Imana y’urukundo ariko humura, Imana ni iyo kwizerwa kandi yiteguye kukugirira neza ariko hari ibyiringiro ni nayo mpamvu Yesu yavuze ngo Yemwe abarushye n’abaremerewe muze munsange ndabaruhura, Imana ni iyo kwizerwa kandi kuko turi mu isi tuba dufashe igihe mu ntambara .

Igihe ni iki ngo dutumbire Data wo mu ijuru, duhamagare data tumubwire ibitubabaje yiteguye kuturengera, irabizi ko turi abanyantege nke, gusa iravuga ngo nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona kandi ni dukora ibyo ishaka izatubera Data,natwe tuyibere abakobwa n’abahungu ( 2 korinto 6:17-18).

Ernest Rutagungira.