’’Nubwo twagize ibyago, igitaramo cyo gushima Imana turagikomeje’’ Korari Besalel

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo twabagejejeho inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umuririmbyi wa Korari Besalel yo mu itorero rya ADEPR-Umudugudu wa Murambi muri Paruwasi ya Nyanza, ibi bikaba byarabaye mu gihe bari mu myiteguro y’igitaramo cyo gushima Imana nk’uko bari babitangaje. Kuri ubu ubuyobozi bw’iyi Korari butangaza ko nubwo bahuye n’iki kibazo ariko bakomeje gahunda yo gushima Imana kuko n’ubusanzwe amashimwe adakwiye kubaho igihe ibintu byose byagenze neza.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muririmbyi rukimara kumvikana mu matwi y’abantu, bamwe bahise batekereza ko ishobora kuba intandaro y’impinduka kuri iki giterane, ibi kandi na Korari Besalel ikaba ariko yabanje kubitekereza, ariko nyuma yo kubiganiraho n’impande zitandukanye ngo bakaba barasanze bakwiye gukomeza gufata mu mugongo umuryango wagize ibyago ariko bakanashima Imana ku byo yakoze n’ibindi yemeye ko bibabaho.

Perezida wa Korari Besalel yavuze ko byari bigoye umuntu akibyumva ariko nanone Imana yo iba ikeneye amashimwe yacu mu gihe gikwiye n’ikidakwiye. Ati ’’ Burya ni uko kubyakira bivuna ariko utashye aba aruhutse kurusha abasigaye kandi twese niyo nzira, iyo dushyingiye mu isi turishima, tukabyina, none ko twashyingiye ijuru se ntitwari dukwiye kwishima kurushaho nubwo bigoye? birumvikana biragoye kubyuma ariko nanone twaricaye n’abaririmbyi bose turibaza ngo mbese ibintu tubwiriza abantu iyo turi ku ruhimbi ko bitubayeho dukore iki? twese twemeranya ko duhagarara tugahamiriza abantu ko nubwo yabyemeye tugifite ibyo kuyishima kandi tukiyubaha kuko ari Imana, turiho, twariye, tutariho, muri byose, nta kiyisimbura, niyo mpamvu tuzakomeza gahunda y’igitaramo.’’


Ubutumire

Iki gitaramo gitegurwa hari hagamijwe gushima Imana yahaye Umuyobozi w’iyi Korari umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 10 akoze ubukwe.


Mihigo Theodore n’umufasha we n’umwana

Tubibutse ko Igitaramo cya Korari Besalel kizabera i Murambi ku mudugudu wabo kuri iki cyumweru tariki 18/6/2017 kuva sa munani kugeza sa moya z’umugoroba.
Ikazafatanya na Ev. Jean Paul Nzaramba, Simon Kabera, Korari Holy Nation (ADEPR-Gatenga) hakiyongeraho Korari Gibeyoni n’Amahoro zibarizwa hamwe na Korari Besalel.


Ev. Jean Paul Nzaramba


Simon Kabera


Holy Nation Choir

NIYONDORA Vedaste [email protected]