Nubwo turangara ariko Yesu ahora adusengera! Pst Antoine

“Simoni, Simoni, dore satani yabasabye ngo abagosore nk’amasaka; ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora” (Luka 22:31)

Biratangaje cyane kubona uburyo abantu b’ Imana, n’ abo twemera cyane, bagiye baba indangare. Muri abo Petero intumwa ya Yesu yagaragara mub’ imbere! Ubwo Umwami Yesu yendaga kujya k’ umusalaba, yaburiye Petero inshuro zitari nke ko azamwihakana ariko Petero we agakomeza akarahira. Ndagira ngo muri iki gice turebe neza iby’ uwo mukurambere mu kwizera kandi tumwigireho byinshi. Turifashisha igice cya 23 y’ Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Luka.

Ubwo Umwami Yesu yari amaze gusangira n’ abigishwa be ifunguro rya Pasika, yatangiye kubasobanurira neza uko biza kugenda ariko bo bakomeza kurangara. Biratangaje cyane kubona ubwo yari amaze kubabwira ko umwe muri bo agiye kumugambanira, impaka za mbere zabaye izo kwibaza ngo “ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari mukuru” (Luka 23:24).Wenda bari bumvise ari umwanya mwiza wo kubaza uzasigarana intebe n’ inkoni! Ese uwo si wo mutego wa mbere abantu b’ Imana benshi bagwamo? Muzitegereze intambara zose dufite mu matorero yacu cyangwa no mu bihugu: ugira ngo abantu bapfa imirimo bakora? Reka da, ahubwo dupfa “ni nde uzaba mukuru muri twe” Urwishe ya nka ruracayirimo!

Ubwo bwari uburangare bwa mbere. Umwami Yesu yafashe umwanya arabakosora, ndetse abarema umutima ko batagomba kubyiganira imyanya kuko “nanjye mbabikiye ubwami nk’uko Data yabumbikiye, kugira ngo muzarye munywe mwegere ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z’ icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n’ ibiri y’ Abisirayeli” (Luka 23:29-30). Niba ibyo twabisobanukirwaga, ntitwajya tugwa mu mitego ya Satani itwereka intebe za hano kw’ isi ariko tukazicaraho mu byaha, nyuma tukazabura ingororano zacu.

Ubwo yari amaze kubahugura kuri uwo mutego, Yesu yaburiye Petero amuhamagaye mw’ izina aramubwira ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho nakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka, ukomeze bagenzi bawe” (Luka 23:31-32). Aho kugira ngo atege amatwi ye yite ku byo shebuja amubwira, Petero yatangiye kwirarira no kwitanga mu manyama agira ati “mwami, niteguye kujyana nawe no mu nzu y’ imbohe ndetse no mu rupfu”. Ariko Umwami Yesu akomeza kumuburira amubwira ati: “Petero, ndakubwira ko uyu munsi inkoko itaza kubika utaranyihakana gatatu ko utanzi”.

Iyo Petero atega amatwi, akemera ibyo Yesu yamubwiye, ndetse akamubaza icyo akwiye gukora ngo yirinde atagwa, ndahamya ntashidikanya ko Atari kugwa mu mutego yari yaburiwe. Yesu yari yamusobanuriye neza ko “Satani yabasabye no abagosore nk’amasaka” amusobanurira ko umutego ari bugwemo ari “ukumwihakana ko atamuzi” kandi amwizeza ko yamusabiye. Ariko ntibyabujije Petero kugwa muri uwo mutego. Ni byo koko, “kwibona kubanziriza kurimbuka kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa” (Imigani 16:18). Ese ni kangahe natwe twiyemera, tukumva ko tudashobora kugwa amaherezo tukisanga twigaragura mu isayo y’ ibyaha? Nigeze kubwira umukozi w’ Imana umwe nti “ndagusengera cyane” agiye kunsubiza arabwira ngo ariko “ntakibazo mfite”. Ese tugomba gusengerana ari uko twageze mu ngorane? Ubundi Imana yo idusaba kwirinda ngo tutajya mu moshya. Mana, humura amaso y’ ubwoko bwawe ngo basobanukirwe ko dukeneye abarinzi no guhora turi maso.

Nyuma yo kubaburira, Yesu yeretse abigishwa be inzira yo kunesha ababwira ati “nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya” (Luka 23:40). Amaze kubabwira yigira hirya arasenga, agarutse asanga basinziriye! (Matayo 26:37) na (Mariko 14:33) batubwira neza ko Yesu yajyanye Petero, Yohana na Yakobo kugira ngo basengane arababwira ati “mugume hano mubane nanjye maso” (Matayo 26:38) Yigira hirya ngo asenge, agarutse asanga basinziriye, abaza Patero ati Simoni urasinziriye? Harya ntibashije kuba maso n’ isaha n’ imwe? Mube maso musenge mutajya mu moshya.

Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke” (Mariko 14:37-38). Arongera aragenda arasenga, agarutse asanga basinziriye! Barasinziriye barongera barasinzira, barasinziraaaa…! Mbega abanyabitotsi! Ngabo ba sogokuruza bacu mu kwizera! Mwami Yesu, ujye utubabarira inshurozose twagutengushye tugasinzira igihe wari udutegerejeho kuba maso tugasenga. Ibyakurikiye ibyo bitotsi twese turabizi, petero yihakanye Yesu gatatu kose ndetse ashyiraho n’ indahiro! Ariko Imana ishimwe kuko Yesu yamubereye “umurinzi” , aramwimana Satani ntiyamuherana kuko yari “yamusabiye”

Mwami duhagurukirize abarinzi kandi usuke Umwuka wo kwinginga ku bantu bose basoma aya magambo.

Pasitori Antoine Rutayisire