Nubwo rikugerageza, nutarambirwa rizasohora

Zaburi 105:19 Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga.

Abantu benshi Imana yahaye amasezerano bajya bibwira ko ari umuhanda woroshye, Iyo bakiyahabwa, ariko iyo turebeye kubatubanjirije Dusanga atariko bimeze!

Dawidi amaze kubwirwako Azaba Umwami ibigeragezo byahereye mu rugo iwabo!

Inzira ikugeza kucyo Imana yavuze harigihe uyibonamo ibinogo, amakorosi aruhije, abambuzi, abayobye bagashaka kukuyobya , abihebye bakubwirako ibyo wizeye ari igipindi ...

Muri iyo nzira habamo byinshi ariko;
Amakuru meza kandi yizewe n’uko iyatanze Isezerano ni nayo iririnda.

Kubara 23:19
Imana si umuntu ngo ibeshye,Kandi si umwana w’umuntu ngo yicuze.Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora?Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza?

Hari icyo Imana yakuvuzeho?
Tegereza. Naho byatinda bizasohora kuko bitazahera (Habakuki 2:3).

Wikerezwa n’amagambo y’urucantege y’abareba igihe umaze utagera kubyo abo mungana cg uruta Bagezeho, kuko nturi abo bose! urihariye n’igihe cyawe kirihariye, n’ibyawe bizasohora k’uburyo bwihariye

Ngusabe ubisangize abandi

[email protected]
+250 7886 15 869
POWER OF CHANGE
MINISTRIES