Nubwo ku mutima ari kure ariko Imana izi gusoma inyuguti zihanditse!

O Lord, you have examined my heart and know everything about me! Psalm 139:1 Uwiteka warandondoye uramenya!Zaburi 139:1

Ku mutima ni kure, nta muntu ubasha kumenya ibirimo, ariko Imana imenya ibirimo. Dawidi we yarabisobanukiwe neza,bityo aravuga ngo Mana uranzi, uzi ibiba mu mutima wanjye.

Hari umuhanga ( Philosophe) ngo wigeze gufata itara ryaka ku manywa ngo akajya agenda amurika ahantu hose, bamubaza ibyo arimo, ngo akababwira ko arimo gushaka umuntu! Ati umuntu nanubu sindasobanukirwa uwo ariwe! Ariko nta yindi mpamvu, nuko nubwo waba umuhanga, ku mutima ni kure. Ati umuntu ukubwira ko wambaye neza, ni nawe umara gutambuka akagukoba, ugushimira, ninawe ukugayira mu bandi, uwitonze wenda mu bigaragara, ni nawe ushobora gufata umuntu akamuniga, ariko ngo byose, byihishe mu mutima, aho njye ntareba , ariko ngo Imana ni umuhanga mu kumenya ibiwurimo. Ubwose uretse Imana yonyine, ninde wundi wamenya ibiri ku mutima!!!!

“Ubu bwoko binshimisha iminwa, ariko imitima yabo imba kure” Mat 15:8 “These people honor me with their lips, but their hearts are far from me”

“Niko muri namwe, inyuma mugaragarira abantu muri abakiranutsi, ariko mu mutima mwuzuye uburyarya n’ubugome” Mat 23:28 ‘Outwardly you look like righteous, but inwardly, your hearts are filled with hypocrisy and lawlessness”

Aya magambo arakomeye cyane kuko avangura ibigaragarira abantu n’ibyihishe mu mutima hahandi hatamenywa n’abantu. Imana itugirire neza

Icyimbabaza cyane nuko ngo uwo mutima utamenywa n’abandi ngo urusha ibindi byose gushukana kandi ngo ibibi byose niho bituruka “ Kuko mu mutima ariho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n’ibitutsi” Mat 15:19
Imana itugirire neza. Umuririmbyi amaze gusobanukirwa ibi byose araririmba ngo “ Ayiii Mana ndondora umenye ibyo nkora byose, werekane uko ndi kose, ntifata uko ntari. Ati ndondorera uyu mutima, ni wowe ushobora kugaragaza ibiwurimo mu bwihisho bwawo. Arangiza asenga ngo Imana imuhe umutima ukangutse uzinukwa ibyaha! Imana ishimwe!

Nanjye ndifuza ko Imana yampishurira ibiri mu bwihisho bw’umutima wanjye kandi ikambabarira ibirimo bitayishimishije kandi namwe niko mbifurije. Imana idusure
Ibihe byiza