Nubwo hari itanura satani yenyegeje ariko hari umugabo wa kane Imana yohereje

Daniel 3:19- Nebukadinezari azabiranywa n’uburakari mu maso he hahinduka ukundi, areba Saduraka na Meshaki na Abedenego igitsure, ategeka ko benyegeza itanura ngo rirushe uko ryari rikwiye kwaka karindwi. Maze atoranya abanyambaraga bo mu ngabo ze, abategeka kuboha Saduraka na Meshaki na Abedenego ngo babajugunye mu itanura ry’umuriro ugurumana. Nuko baboha abo bagabo uko bakambaye amafurebo n’imyambaro n’imyitero n’ibindi bambaye, babajugunya mu itanura ry’umuriro ugurumana.

Benedata dusangiye gucungurwa mu bibazo byawe Satani agenda yenyegeza, sinamenya itanura uhagazemo ariko kandi muri iki gitondo hari ubutabazi bwihuse bwava mu ijuru, nawe ukaruhuka.

Reka tuganire dushyira akadomo ku ijambo itanura, kimwe n’uyu mugabo wa Kane Bibiliya yatubwiye.

Ubundi Imana yacu ni Imana iseruka, Imana yacu ni Imana itabara, ni Imana ibikora ikagutabarira no mu ku munota wa nyuma ubona ko birangiye. Aba bagabo batatu Saduraka, Meshake na Abedenego bari abagabo bomatanye n’Imana, bemera guhara amagara yabo kugira ngo bubahishe Imana y’abaheburayo. Nawe jya uhamya Imana kandi uyigumeho ntabwo izagutererana nugera no mumakuba.

Babwira umwami ngo "Nyagasani Imana yacu ibasha kudukiza umuriro kandi n’amaboko yawe nyagasani kandi naho itadukiza ntidushobora kubarara hasi."

Aba basore baribafite guhamya, ese wowe ujya uhamya igihe Satani akugarije? Ese iyo umusore agusabye kuryamana nawe ujya uhamya Imana yawe ko wakijijwe, ese iyo akubwiye ko nimutaryamana azakwanga ukibuka Imana? Utekereza kumubwira ko naho yakwanga Imana yarema undi kandi mu gihe gikwiye? Imana idutabare.
Ese iyo ugeze ku mafaranga ujya uhamya Imana wakiriye mu buzima bwawe?ESE iyo ugeze mu kazi kaburi umunsi ujya uhamya Imana yawe? Ese mu batizera no mu muryango wawe ujya uhamya Imana yawe?

Aba basore batatu ni ikitegererezo cyiza cyo guhamya Imana utitaye ku icyubahiro cy’ushaka kuguhemuza. Bravuze bati ‘’mu byo ishoboye no kudukiza birimo, ariko nitanabikora ntibikwiye kuyimura kuko baribizeye ko Imana yabo iribubakize’’
Nshuti usoma ubu butumwa ubu wenda Satani arimo aragenda yenyegeza ariko ndakubwira ngo humura dore bwa butabazi warutegereje buraje, nubwo ikuzimu Inama iterana ariko mu ijuru naho Imana irateranye. Imana yagukiza ibirimi by’itanura.

Ushobora kuba wabonaga aho kugira ngo ikibazo cyawe gikemuke wagendaga ubona kirushaho gukara, aho kugira ngo ikigeragezo cyawe kigire iherezo ahubwo cyagendaga cyirushaho kuba bibi cyane, uwo ni Satani wenyenyezaga, ariko uyu munsi izere oko hari umugabo uje kugutabara arenda ku byaguhigaga. Ikintu gishimishije uwo uje we aje mu ishusho y’Umwana w’Imana.

Wenda abandi bahisemo gusambana ngo babone amafaranga ariko wowe wakomeye ku Mana yawe, nubwo uri mu bushomeri wagakwiye kujya kwiba ariko uhagaze kigabo ku Mana yawe.Iyakijije Saduraka meshake na Abedenego mu itanura nawe yawe yagukiza itanura uhagazemo.

Yibutse bwa buzima bituma ihaguruka kugutabara kuko nubwo hari itanura satani yenyegeje hari umugabo wakane uhagararanye nabo usa numwana w’Imana uje kugutabara. Imana ikurengere nshuti kandi ikoherereze ubutabazi buvuye kuri yo.

Ev Murekatete Jeanne/ Agakiza.org