Ntuzamere nkaYehu yakoze ibyiza n’ibibi arabikomeza!

“Uko niko Yehu yarimbuye baali amukura muri Isirayeli. Ariko rero Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ibyo yoheje abisirayeli ngo bacumure, n’iby’ibigirwamana by’izahabu byari I Beteli n’I Dani” 2 Abami10 : 28:29

“ Bubahaga Uwiteka, kandi bagakorera imana zabo uko imigenzo y’amahanga bimuwemo yagenzaga” 2 Abami 17:33

Imana idusure. Ubundi mu magambo make, iki nicyo kibazo abantu dukunze guhura nacyo. Icyo kugira ishyaka ry’ibyiza, icyo gukora ibyiza, ariko ugasanga n’ibibi twarabikomeje, cyangwa hari akantu twishigarije twanze guhindukaho! Imana itugirire neza

Uyu Yehu ngo yagize ishyaka ryo kurimbura ikigirwamana baali muri Isirayeli, ndetse yica n’abahanuzi ba baali, byandikwa mu bitabo kugeza n’uyu munsi ariko ikibabaje, iyo ukomeje gusoma iyi nkuru, usanga barangiza bavuga ijambo ngo “ ariko “ ntiyaretse gukurikiza ibyaha bya Yerobowamu……..

Birababaje. Ni nkahamwe mu byahishuwe handitse ngo “ kuko utari akazuyazi ntunakonje ngiye kukuruka”
Salomo mu gitabo cy’Umubwiriza nawe ngo yarabibonye yandika ngo :

“Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranutsi. Niko kuvuga nti ibyo nabyo ni ubusa” Umubwiriza 8: 14

Uyu Yehu nawe rero niko byamugendekeye, ngo yakoze imirimo y’abakiranutsi ubundi agakora imirimo y’abakiranirwa. Imana idusure. Ni hahandi uzasanga umuntu ari umuririmbyi w’indirimbo z’Imana w’umuhanga cyane, aririmba abantu bakihana, ariko wazajya kureba indi mirimo akora ugasanga ni umupagani wujuje ibyangombwa. Ugasanga umuntu avuga ijambo ry’Imana pe abantu bagakizwa, ariko wamushaka no mu basambanyi naho ukahamusanga n’ibindi bibi ntiriwe ndondora. Agakora iby’Imana ariko n’ibya satani nabyo akabikomeza. Yesu adusure.

Ndangije mbifuriza gushobozwa n’Imana kuvangura no kwiyemeza kuba abo tugomba kuba bo, niba ari Imana duhisemo gukorera , akaba ariyo dukorera yonyine, niba ari satani nubwo ataribyo mbifuriza, tukerura ntitwishushanye. Yesu adusure.
Ibihe byiza kandi mbifurije umwaka mushya wa 2013.