Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa TWAGIRAYEZU Alexis

Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo. Ibyahishuwe 2:10

Aya magambo yabwiwe Itorero ry’ I Simuruna nkuko bigaragara ku murongo wa 8 w’ iki gice.

Iri Torero rikaba ryari rizwiho:

1. Amakuba
2. Ubukene
3. Gutukwa

Gusa Yesu akavuga ko ari abatunzi( Soma umurongo wa9)
Ushobora kwibaza uti: Ni gute abantu baba abakene kandi ari abatunzi?

Dusome Abafiripi 3:8 Ndetse n’ ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo kubw’ ubutunzi butagira akagero, aribwo kumenya Kristo Yesu. Ubundi ubutunzi bw’ iby’ isi bushobora kubarwa. Ninayo mpamvu bajya batangaza abantu bambere bakize ku isi.

Ariko kumenya Kristo Yesu, ni ubutunzi butagerwa, butabarwa, ni ubutunzi burenze ibipimo byose by’ abantu.

Mose we ngo yatekereje yuko gutukwa bamuhora Kristo, ari ubutunzi buruta ubw’ abanyegiputa babitse bwose( Heb 11:26 )

Umurongo twasomye uvuga ko Satani agiye gushyirisha bamwe mu nzu y’ imbohe.
- Satani ajya ashyirisha abera mu bibazo bitandukanye: Igifungo, uburwayi, ubukene, ubupfubyi, ubupfakazi n’ ibindi byinshi nk’ ibyo yakoreye Yobu( Soma Yobu1 )
Ntukabitinye , kuko dukwiriye kubicamo niba dushaka kwinjira mu bwami bw’ Imana ( Ibyak14:22)

Abatubanjirije barababajwe cyane:

Yohana Umubatiza, Yesu avuga ko mu babyawe n’ abagore hatugeze kubaho umuruta( Mat11:11 )

Ni ukuvuga NGO uretse Adamu na Eva umugore ( umufasha )we, abandi Bose Yohana araturuta. Ariko dore yarafunzwe, kugeza aho bamuca igihanga ( Mariko 6:27 )
Sitefano umwe mu badiyakoni bambere yicishijwe amabuye ( Ibyak 7:58 )
Pawulo intumwa ya Yesu, wakoze umurimo munini cyane, wananditse byinshi kuri Yesu. Ati: mbarusha
a. mu mihati
b. gushyirwa mu mazu y’ Imbohe
c. Gukubitwa birenze urugero

Avuga ukuntu kenshi yari mu kaga k’ urupfu n’ ibindi byinshi( 2 kor11:23-27 )
Abizera bo hambere barababajwe kugeza aho n’ isi itari ikwiye ko bayibamo ( Heb 11:38 ) kuko batumbiraga ubuzima bwiza tuzabamo I wacu mu Ijuru bakabona budakwiriye kugereranwa n’ Imibabaro, Imana Ishimwe cyane.

Twasomye ngo: ujye ukiranuka uzageze ku gupfa. Nyamara muri iyi minsi abantu baba mu nsengero, benda gushyingirwa bagahana avance, bananiwe kwihanganira iminsi mike gusa.

Abantu bakagura impushya zo gutwara ibinyabiziga kubera gutinya gutsindwa. Bagahimba ibinyoma mu nkiko. Abanyeshuri bakagura amanota, bagakopera, bakadodesha memoir n’ ibindi byinshi bibi

Indir. 70 mu z’ Agakiza iti: Reka gutinya ibizakubaho, Imana Irakurinda

Ushobora kuba wari waratinye ejo hazaza, ugaca inzira zidakwiye,emera intege nke zawe, winginge Yesu Akubabarire.

Imana Ibahe Umugisha.

Yari mwene so TWAGIRAYEZU Alexis