Ntushobora gusarura ibitandukanye n’ibyo wabibye

Intumwa Pawulo, muri mu mpuguro ze yahaye Abagalatiya arahuza ibyo kubiba no gusarura nk’ikintu cyashyizweho n’Imana. Aravuga ati ‘’rwose ntimuyobe,’’kuko Imana itanegurizwa izuru, ahubwo ko ibyo umuntu abibye, ajye ategereza n’imbuto zabyo azazibona.- Abagalatiya 6:7

Iri hame rihoraho ibihe byose kandi rirakora pe. Byaba bitumvikana umuntu abibye imbuto runaka agashaka gusarura ubundi ubwoko. Uramutse ubibye ibigori mu murima wawe ntabwo wategereza gusarura ibishyimbo.

Ibyo umuntu abibiye mu mubiri, abisarura muri uwo mubiri, ibyo ubibye mu Mwuka na byo ubisarura muri uwo Mwuka. Umuntu ubibira mu mubiri asarura kubora. Iyo ubibye umujinya, ishyari, urwango ntugategereze gusarura ibitandukanye, kuko ibyo umuntu abiba ni byo asarura.

Nuramuka ubibye ubunebwe mu murimo w’Imana, ugategereze ko Imana izagira umwete mu gukora ibyawe, uba umeze nk’umuntu ujya kureba imyenda ye ku mudozi atadodesheje, nta kindi bagukorera uretse kukubwira ko ushobora kuba wibeshye aho washakaga kujya.

Ntiwahora uhiga imihigo mu nzu y’Imana nta numwe usohoza, ngo ujye uhora ubaza Imana impamvu idasohoza amasezerano yawe.

Ntabwo wabiba kwanga abandi ngo wifuze gusarura gukundwa, ntabwo wabiba umujinya ugirira abandi ngo usarure ubugwaneza wifuza ko kugirirwa. Iyo ushaka umusaruro mwiza, utegura kubiba ibyiza, kuko iri ni ihame ry’ubuzima busanzwe ndetse rinikora mu buryo bw’Umwuka; ko ibyo umuntu abibye ari byo asarura. Ntiwabiba gusuzugura abandi ngo utegereze kuzubahwa. Ntabwo bishoboka

Mbere yo kwinubira umusaruro w’ibyo ubona, gerageza gusubiza amaso inyuma urebe neza ibyo wabibye hanyuma urebe ko umusaruro washakaga ari ubony ukurikije ibyo wabibye.

Imana iradukunda kandi ntiyifuza na rimwe ko twahora munsi y’ububata bw’ibituma tuba kure yayo. Duharanire kubiba (gukora) ibyiza, Imana nayo izatwitura ibyiza natwe.

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Ministries.