Ntukwiye gusigara mu nzira kandi wari ugiye gusingira isezerano ryawe.

Yesu ashimwe nitwa Ernest RUTAGUNGIRA, mbifurije amahoro ava ku mana.
Dusome ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cyo kubara 32: 5-14 Bati "Niba tukugiriyeho umugisha, abagaragu bawe duhabwe icyo gihugu ho gakondo, ntutwambutse Yorodani."..........7 Ni iki gitumye mukura umutima w’Abisirayeli mugatuma badashaka kwambuka ngo bajye mu gihugu Uwiteka yabahaye? ..... 14Namwe none musubiye mu kigwi cya ba so, muri urubyaro rw’abanyabyaha ngo mugwize umujinya w’Uwiteka mutume urushaho kugurumanira Abisirayeli.

Izi ni inkuru z’aba islayeli, ubwoko bwatoranijwe n’Imana, bari barahawe amasezerano menshi, uwabaga maso ibyahanuwe byiza byamusohorezwagaho, ariko uwarangaraga nawe Ibibi ntibyamusigaga. Aha rero dusomye inkuru z’imiryango y’abarubeni n’abagadi Bari barahanywe isezerano n’abandi ryo kuzagera mu gihugu Imana yabasezeranije, ariko bageze hakuno ya yorodani urwuri rwiza bahasanze rutuma bazinukwa cyangwa batesha agaciro kwambuka ngo bajye mu gihugu basezeranijwe.

Mose yibutse ko nta nakimwe cyabaye kubababanjirije batazi, Abibutsa ko n’ubwo bageze mu rwuri rwiza ariko bataragera muri gakondo, ndetse ko atari bo bagafashe iyambere mu guca intege bagenzi babo, ariko baranga baranangira.

- Twibukiranye amateka y’Aba isirayeli mbere yo gukurwa muri Egiputa.

Iyo bibiliya ivuze Aba Isirayeli duhita twumva igisekuruza kuva kuri Aburahamu , Isaka na Yakobo, Ariwe waje kubyara Rubeni, Simeyoni, Yuda, Zeburuni, Isakari, Dani, Gadi, Asheri, Nafutali, Efurayimu, Yosefu, na benyamini ( itangir 35:22), Imana yeretse Aburamu ibizaba ku rubyaro rwe ( itang 15:12-13) -Uwiteka aramubwira ati "Menya neza yuko urubyaro rwawe ruzaba abashyitsi mu gihugu kitari icyabo, bazakorera ab’aho, na bo bazabababaza imyaka magana ane, uku niko byagenze koko, ubu bwoko bwagiye muri Egiputa busuhutse, buragwira burororoka, Bamwe bajya bacyeka cyangwa bakibwira ko Baje muri Egiputa banyazwe, Ariko sibyo ahubwo barizanye bahasanga Yosefu bari baragurishije, barabana kugeza Yosefu apfuye ndetse haza kwima undi mwami utarigeze umumenya.

Uyu mwami, yabanze urunuka abakoresha uburetwa (kuva1:8), Bubakira Farawo imidugudu yo guhunikamo, Pitomu na Ramesesi, ategura ndetse anashyira mu bikorwa umugambi wo kubabuza kororoka no kugwira. Agahinda kabarenze batakira Uwiteka, Nawe yibuka isezerano ryayo yasezeranye na Aburahamu na Isaka na Yakobo (itang 15:12- 16). Nguko uko Imana yatangiye Umugambi wo kubakura mu mubabaro ngo bajye mu gihugu cy’amahoro, igihugu cy’amata n’ubuki, igihugu kitabamo uburetwa kitabamo inzara .

- Gutabarwa kw’Aba Isirayeli

Kw’ubw’umumaro bari bafitiye Farawo, ntiyigeze yishimira kubarekura, n’ubwo yari yarasobanukiwe n’uko Imana ariyo imubwiye kubarekura, arinangira kugeza aho atejwe ibyago icumi, icya nyuma aricyo cyatumye Imana itegecyesha ko habaho Pasika ( kuva 12). Hamaze gupfa abana bose b’imfura mu gihugu harimo, n’umwana w’imfura w’umwami ( Farawo ndetse n’ikindi kintu cyose cy’imfura cyangwa cy"iriza, nibwo Yemeye kurekura ubwoko bwa atabitewe n’urukundo. Maze Imana ishima ko batanyura inzira y’ubusamo, ahubwo ibanyuza mu butayu kugirango bazabone kugera mu gihugu cy"isezerano, Mbibutse ko Aba Rubeni n’abagadi bari bahari, babibonesha amaso yabo, ariko igihe cyarageze baribagirwa.

Nshuti mwenedata, ndashaka kukubwira ko n’ubwo izi nkuru zifatwa nk’amateka y’ibyabaye , ariko byari Indorerwamo y’ibizaba. Urugendo rw’aba Israyeli bava muri Egiputa rushushanya neza Urugendo rwacu tuva mu byaha ( Egiputa) tugana mu gihugu twasezeranijwe ( Ijuru).

Hari uburetwa bukomeye muri Egiputa y’ibyaha, Nta munezero uriyo, Abariyo bikoreye ibikomere baterwa na Satani, Nta mahoro bafite, Ariko n’Aho byakubabaza gute, .Hatarabaho Pasika, Hatarameneka amaraso y’Umwana w’Umwami Imana ariwe Yesu ntago Farawo, abasha kukurekura. Yesu yahindutse icyaha kubwacu, amaraso ye arameneka agereranwa n’ay’abana b’intama b’imfura bishwe kuri uriya munsi wo gutabarwa kw’aba Israyeli kugirango uzamwizera wese atazarimbuka ahubwo akizwe. Ni ngombwa rero ko tumwizera kugirango amaraso ye aduhindure, ikindi Imana ishima ko tunyura mu butayu, ariko mwihangane Imana iradukunda, ni inzira ifunganye ariko iherezo ryayo ni ryiza nitumara kwambuka Yorudani tuzaruhuka, Aleluya.

Hari benshi bagereranwa n’Abarubeni n’abagadi, Imana yarokoye uburetwa bwa Satani, ariko igiteye agahinda, bananiwe kwihanganira ubutayu, bageze Hafi ya Yorudani habura gato ngo bambucye ariko hari byinshi bibabereye nk’urwuri , mbega akaga gakomeye, byakumarira iki kurarurwa n’umunezero w’isi w’akanya gato ariko ugahomba ubugingo buhoraho, aho abera bagiye kwimurirwa. Nta gikwiye gutuma ugundira umunezero ubonera mu byaha, ngo bikwibagize ibyiza duhishiwe hakurya y’ubu buzima. Tera intambwe y’ubutsinzi uhamye nka Pawulo ibyari indamu yawe bivuye mu byaha, ubitekereze ko ari igihombo ku bwa Kristo ( Abaf 3: 7) Uyu munsi ndakubwira ngo “Ntukwiye gusigara mu nzira kandi wari ugiye gusingira isezerano ryawe”.

Mu Egiputa ? N’ubwo warya ugahaga ariko bikurikirwa n’amarira !Ni iki cyatuma twikundira hino ya yorodani , Uwiteka yaragutoranije akugira nk’ uruzabibu rwiza, umubyare mwiza kandi utunganye none wahindutse ute ? ko wahindutse nk"igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi ? (Yerem 2:21) Mbese wigisha abandi wowe ntiwiyigisha ? Ko uvuga ngo"Ntugasambane", nawe usambana? Ko ubuza ubujura nawe wiba, Kuvanga iby’isi n’iby’ijjuru kwawe gutumye Izina ry’Imana ritukwa mu bapagani ku bwawe none Urumva amaherezo yawe ari ayahe ? uhisemo Kurimbuka ? Oya hagararira aho rwose, Yesu aracyagushaka, Imana idutabare.

Benedata Ndagirango nongere mbinginge ngo Twirinde ibyadusigaza mu nzira kandi twari tugiye kwambuka, Yesu niwe nzira ukuri n’ubugingo ntawe ugera kwa Data atamujyanye, Ibuka aho havuye ukagwa, maze umwereke intege nke zawe, Aragushoboza. Mbifurije kuzabana nanjye mu gihugu twasezeranijwe.

Ernest RUTAGUNGIRA