Ntukwiye gucika intege kubera hari ibyakunaniye

Nubwo mu buzima tubaho haba havanzemo ibibi n’ibyiza, ibyo dushobora n’ibitunanira rimwe na rimwe satani agahora atwereka ibitagenda ariko burya ibyatunaniye naho twatsinzwe ntihabereyeho kuduca intege, ahubwo habereyeho kuduha amasomo no kumenya uko twategura ibikurikira.

Bibiliya iravuga ngo umuntu uhora yitegereza umuyaga ntabiba kandi uhora areba ibicu ntasarura. Umubwiriza 11:4
Iyo utindije amaso kubaguca intege utinda kugera kuri byinshi.

Iyo ubanye n’umuntu, ukabona aguhozaho amagambo mabi wirinda ko mutindana.
Abagutinza mu bitagenda, babona ko bidashoboka buri gihe bakwanduriza icyereko, ibitekerezo byawe, baca intege kwizera kwawe n’ubushake bwo gukomeza imbere. ’

Wabyemera utabyemera iyo mutindanye bikugiraho ingaruka nubwo utahita ubimenya.
Pawulo yandikira Ab’i Korinto yarabwiye ngo ‘’Ntimuyobe kwifatanya n’ababi byonona ingeso nziza.’’ 1 Abakorinto 15:33

Guhora mu bitagenda aho kubikuramo isomo, guhora wumva bidakunda, gushidikanya ni ibintu bibi byangiza kandi bigatokoza ibitekerezo byawe.
Iyo satani ashaka kuguca intege ahora akwereka intege nke zawe, aho wahemukiye Imana, mbese ibintu byose akwereka imbogamizi zo kubigera.

Hari uwaririmbye ngo satani iyo anyibukije gukiranirwa kwanjye, aba ashaka kunyihebesha, wowe ujye utumbira mu ijuru, urebeyo umukiza wawe.

Dawidi ajya kurwanya Goliyati yahuye n’ibicantege, bakuru be bamwereka ko bidakunda, bamubwira amagambo mabi. Icyiza nuko yabateye umugongo akiringira Imana, ariko ibaze ngo iyo aza kubumvira byari kugenda bite?
\
Bihita bigaragara ko hari igihe satani akoresha abantu agamije kutubuza kuba mu mugambi w’Imana. Agatuma duhora twitegereza umuyaga wahitanye ibyacu n’abacu ntitubibe.

Ukirimo gusoma ubu butumwa, ukore uko ushoboye ukore isuku mu buzima bwawe, urebe uko mukwiye kugumana. Ukwiye gusigarana abantu nabo bahora baharanira intsinzi, naho abawereka ko bitazakunda ni abo kugukerereza gusa, wabyumva ariko ntukabitindeho, ujye ubabwira ko Imana igikora na bugingo n’ubu. Mbese vana amaso ku bitagenda, utumbire Yesu wawe!