Ntukabwire umunyamubabaro uti “Komeza imbere!” - Kay Warren

Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka ushire umwana wabo Matthew Warren yiyahuye, Kay Warren yagaragaje amarangamutima akubiyemo ibyo yanyuzemo ubwo yari mu gahinda k’umwana we. Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Church, ari na we mutware wa Kay aravuga yuko ubu butumwa bwagirira umumaro umuntu uri mu bihe nk’ibyo barimo icyo gihe.

Kuri uyu wa Gatanu, Pastor Rick yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati "Birababaza kuba umuntu ababaye cyane, ariko nta we ubyitayeho.” Mu masaha 24 gusa, ubu butumwa bwari bumaze gusomwa n’abasaga miliyoni 1.5, abandi benshi batangaho ibitekerezo bitandukanye.

Vuba aha mu mpera z’uko kwezi, umuryango wa Warren uzafatanya n’inzobere nyinshi mu by’ubuzima bwo mu mutwe, n’ihuriro ry’igihugu mu nama yiga kuri iki kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe izabera Orange County.

Iki gikorwa kiragaragaza umugambi wa Warren wo kurandura ubumuga bwo mu mutwe nyuma y’aho umuhungu wabo Matt Warren yiyahuriye azize ubu bumuga. Ku wa 5 Mata, 2013. Umuryango wa Warren uvuga ko uyu mwana yari amaranye ubumuga bwo mu mutwe hafi ubuzima bwe bwose.

Mu butumwa Kay Warren yanyujije kuri page ye ya Facebook, yagize ati “Mu gihe cyenda kungana n’umwaka maze mfushije Matthew, nababajwe n’ubutumwa bumwe buziguye n’ubutaziguye bwambwiraga ko ngomba “gukomeza imbere”.

Yakomeje agira ati “Kubera ko nababajwe cyane n’ubutumwa nohererjwe n’abantu bazwi cyane, narashidikanije ntekereza ko ntarimo kugaragaza agahinda nk’uko bikwiriye. Nagerageje kureba abandi babyeyi bafite ikibazo nnk’icyanjye ngo ndebe niba ikibazo cyanjye cyihariye. Ariko nshyibaza ibyo, hari icyiza nabonye. Umubyeyi umwe amaze gupfusha umwana, baramubwiye bati “Ushobora kubyara undi mwana.” Jyewe rero hari uherutse kumbwira ati “Uzagaruka Saddleback ryari, turagukeneye.”

Umugabo umwe wari ufite agahinda yaravuze ati “Abantu bashobora guhubuka, ntibanamenye umubabaro wawe. Hari n’igihe bakubwira ibintu batabitekerejeho.”

Kera umuntu yagiraga agahinda abantu bakamara umwaka wose bamuririra, bambaye ibyirabura, badakora ibirori, badaseka, nta n’uwabazaga ubabaye igituma akibabaye. Ariko ibi si ko bikiri, ahubwo umuntu asigaye agira ibyago bakamuhatira gukomeza imbere nta witaye ku gahinda ke. Bamubwira kugaruka ku kazi, gutekereza ibyiza, gushimira Imana ibyo asigaranye, kubyara undi mwana, n’ibindi bisa bityo.

Ibi bitubwira iki? Mbese ni uko tudakunda urupfu, n’agahinda, no kurira cyangwa gupfusha ibyacu? Cyangwa ni uko twihugiyeho ku buryo twibagirwa vuba agahinda kenshi gupfusha umwana bibabaza ababyeyi n’abana basigaye?

Dore ahubwo uko twari dukwiriye kuvuga “Mbabajwe cyane n’urupfu rw’umwana wanyu,” cyangwa muti “Ndagusengera wowe n’umuryango wawe.” I’m so sorry for your loss." Or "I’m praying for you and your family." Kora uko ushoboye wirinde amagambo adafite icyo avuze nk’aya ngo “Mumeze mute?” Iki kibazo kirakomeye kugisubiza. Bituma uwo ubajije ahera mu rungabangabo agashaka kukubeshya ati “Turaho!” kugira ngo akwikure imbere.

Nta n’umwe muri twe wifuza kuba nk’incuti za Yobu zamubazaga ibibazo bimwongerera umubabaro, zimukeka, zikanafata imyanzuro ku mubabaro we. Ariko akenshi twisanga twabaye ba Biludadi, Elifazi na Zofari bo mu kinyejana cya 21, tukavuga amagambo akomeretsa kuruta uko akiza.

Dore icyo mbhasabira: Ntimuzigere mubwira umuntu kunezezwa n’ibyo asigaranye ataramara kubabazwa n’ibyo yabuze. “Incuti zikundana ibihe byose, kandi umuvandimwe avukira gukura abandi mu makuba” Imigani 17:17.

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2014, hazaba inama y’umunsi umwe yo gushishikariza abanyetorero, cyane abayobozi, n’umuryango kwita ku babana n’ubumuga bwo mu mutwe. Muri Amerika, umuntu 1 kuri 4 ukuze agira ikibazo cyo guhungabana mu mutwe nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi, kandi ugize icyo kibazo wese agitura Pasiteri.