"Ntugafate icyemezo gishingiye ku bwoba" Igice cya 3

Kubara 13: 32 Babarira Abisirayeli inkuru y’incamugongo y’igihugu batase, bati"Igihugu twanyuzemo tugitata ni igihugu cy’umwiryane, kandi abantu twakibonyemo bose ni barebare.

Kandi twabonyemo abantu barebare banini, Abanaki bakomotse mu bantu barebare banini. Twibonaga tubamezeho nk’inzige, na bo bakabona tumeze nka zo."
Iteraniro ryose ritera hejuru, rirataka, abantu iryo joro bararira.
Abisirayeli bose bitotombera Mose na Aroni, iteraniro ryose rirababwira riti"Iyaba twaraguye mu gihugu cya Egiputa! Cyangwa iyaba twaraguye muri ubu butayu!

Abisirayeli bari mu butayu hageze igihe Imana ibwira Mose ngo arobanure abakuru b’imiryango bagende bajye gutata igihugu Ibajyanyemo hagenda abagabo 12.

Aho dusomye namakuru bagarukanye bavuyeyo. Ibyo babikoze bitewe n’ubwoba bagize kuko babonye abagabo bitwa abanaki bakabahabura. Tekereza umuntu w’umugabo wageze ku kigero cyo kwiyita inzige. Murabyumva ko ubwoba bwari ku kigero cyo hejuru. Bati dusubire muri Egiputa. Iki cyemezo cyaje kubera ubwoba. Babonye Mose, Yosuwa na Kalebu batabyumva kuko bo bari bitandukanije n’ibyemezo bishingiye ku bwoba bongera gufata ikindi cyemezo gikaze nacyo gishingiye ku bwoba cyo gutera amabuye ba Mose. Ahuuu mbega mbega