"Ntugafate icyemezo gishingiye ku bwoba" Igice cya 2

Yohana 9:20-22 "Ababyeyi be barabasubiza bati"Tuzi yuko uyu ari umwana wacu, kandi yavutse ari impumyi. None arareba ariko igituma areba ntitukizi, kandi n’uwamuhumuye ntitumuzi. Nimumwibarize namwe, ni umugabo mukuru arivugira."
Icyatumye ababyeyi be bavuga batyo ni uko batinyaga Abayuda, kuko Abayuda bari bamaze guhuza inama, yuko umuntu wese uzerura Yesu ko ari Kristo acibwa mu isinagogi."

Yesu yakijije umuntu wabanaga n’ubumuga bwo kutabona.Yabikoze ku munsi w’isabato ntibyari byemewe mu muco wa Kiyuda. Byazanye impaka abari bamuzi bajyana ikirego bati wakize ute ko tukuzi uri uwacu utarebaga none ukaba ureba? Nawe ati ni wa muntu witwa Yesu yatobye akondo akansiga ku maso arambwira ngo njye kwiyuhagira mu kidendezi cya Silowamu. Nagiye ndiyuhagira none ndareba.

Aho twasomye muri Yohana naho bamushoreye bakamujyana iwabo ngo ababyeyi be bavuge niba bamuzi. Yooo baratinya bagira ubwoba, bafata icyemezo cyo guhamya ko batazi uwamukijije icyakora bemera ko umwana ari uwabo

Bibiriya irahamya ko aba babyeyi bananiwe kuvuga ukuri kubwo gutinya gucibwa mw’Isinagogi. Oya, Yesu ni umukiza ni ukubihamya.

Ubwoba ni bubi, bushobora gutuma umuntu yicecekera mu gihe cyo guhamya Kristo, icyemezo gishingiye ku bwoba, uti nimvuga Yesu hano hantu baramira, ndagaragara nk’umuturage, reka jye sinabasha kuvuga ba Pst barahari jye sindi Pst, ubwoba

Niba wemera ko Yesu ari umukiza bihamye. Wiceceka vuga ibitangaza yagukoreye, rangurura ubivuge cyane utitaye kuri baranyica.

Yesu aguhe umugisha kandi akurinde gufata icyemezo gishingiye ku bwoba.

Ev. [email protected]