Ntucogore gukora neza kuko umuhati wawe atari uw’ubusa ku Mwami

Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi y’uko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami. 1 Abakorinto 15:58

Gukora imirimo y’Umwami ni mbere na mbere gukunda Imana no gukunda abandi. Ntugacike intege kuko ineza wagiriye umuntu nta gaciro yayihaye, ngo wibuke iteka ko hari ahatagaragara uba wandikiwe. Imana ireba ibigaragara ni ibitaboneka ngo umuhati umurava wawe si ubusa uzagororerwa. Itegeko Imana yadusigiye risumba ayandi ni rimwe: kunda Imana, ukunde na mugenzi wawe.

Akenshi harubwo satani akoresha abantu imirimoyo kukarubanda, ugasanga umwete wa bene iyo mirimo ubaye mwinshi ariko byagera ho umuntu akora ntawumureba ntashyiremo umwete. Bibiliya igaragaza ko umuntu wese ukorera gushimwa n’abantu cyangwa se ukora ikintu ngo abantu bamurebe, abamaze kubona ingororano ze kuko ari zo yakoreye, ariko duhugurirwa gukora imirimo y’Imana no mu ibanga. Ntibivuze ko uwayikoze ikamenyekana buri gihe aba akoze nabi cyangwa atazagororerwa ariko niba yabikoreye kumenyekanira imbere y’abantu nta ngororano aba agitegereje mu ijuru.

Yesu we yaravuze ngo usenga abikore atitaye ku bantu, ajye abikora yiherereye, ugira ubuntu abugire yiherereye ngo So wo mu ijuru ureba ibyiherereye azakugororera, Matayo 6:4,6,18.

Ntukwiye gucibwa integer no kuba ineza wagiriye umuntu atayitinzeho, oya ahubwo ubikore nk’ubikorera So wo mu ijuru. Naho isi itagushimira serivise wayihaye Imana yo izakugororera, umuhati wawe si uw’ubusa ku Mwami.

Kimwe mu bintu bica abantu intege ni ukureba ku bantu iyo bakora neza, batakwitura ukababara, batabiha agaciro ugacika integer. Ngaho nimwibaze iyo Yesu aza gucungura abantu akabona ukuntu bamugenje, iyo aba nk’umuntu yari guhita abivamo.
Ntukababazwe n’uko ineza wagiriye abandi batayihaye agaciro. Imana ireba imbuto ubiba kandi uzasarura mu gihe gikwiye. Kandi niba nta rukundo ufite ubona bikugora, usabe Imana iguhe umutima ukunda nabyo irabikora.

Ntukareke kugira neza, gukorera Imana, kuba intangarugero ngo nuko isi itabikubahiye, oya, wicogora gukora neza Imana izakugororera kuko umuhati wawe si uw’ubusa ku Mwami kandi Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yose wakoze kubw’umutima uyikunda. Imana iguhe umugisha, komera ushikame, Amen.

@Agakiza.org