Ntubigukwiye kuba mu mwijima kandi umucyo waraje?

Ubusanzwe tumenyereye ko isi imurikirwa n’ibintu bibiri aribyo izuba ndetse n’ukwezi, ibi iyo bidahari haba hari icyo twita umwijima, kuko bisimburana buri munsi.

Gusa nubwo ibi ari ibinyarumuri tubona bitugirira akamaro ka buri munsi, dukenera mu mibereho yacu kandi koko bikaba bigafite bigera aho bikazima.

Hari igihe utaba ubona na kimwe bigasaba gushaka ikindi wifashisha, nibwo usanga abantu bari kugenda bamurika imuri abandi bakagenda bitonze ngo badasitara kuko aho baba bagenda haba hatabona.
……….” Nijye mucyo w’isi. Unkuriira ntazagebda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo” Yohana 8:12

Birababaje kuba umucyo nyakuri utajya ugera ubwo uzima warabonetse, uhari, ariko abantu bakaba batarabimenye kugeza n’ubu, hakaba hari abakigendera mu mwijima ubuzima bwabo budafite ikibumurikira bamenze nk’abayobagurika.

Yesu niwe mucyo w’isi bivuze ko niba utaramwizera utaramwakira nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, ukiyoba kuko ukiri mu mwijima. Rero ukeneye urumuri, ukeneye uwakumurikira ngo ubashe kugera iyo ujya heza, mu bwami bwo mu ijuru.

Ntawe yanga kumurikira, nta mbaraga akoresha ngo umwemerere cyakora arabigusaba, byakubera byiza, byakubera iby’umumaro, wagira umugisha, wagira ihirwe, wabaho ubuzima bw’umucyo umurikiwe na Kristo.

Uyu aragukeneye ngo akumurikire uve munzira z’umwijima, kuko ntakiza kizibamo. Haberamo ibibi gusa, abaho barababaye, ntabyishimo bihaba, nta mugisha uhaba, nta mahirwe y’ubuzima ahaba, nta kizere cy’ejo hazaza gihari kuko satani abahoza mu bwihebe. Ariko Yesu iyo aje, nawe ukamwemerera ukamuha ubuzima bwawe aguha icyerekezo.

Yesu ababazwa nuko yaje mu be ariko ntibamwemere, ariko icyiza nuko abamwemeye bose bakizera izina rye yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Yohana 1:11-12

Emera gusohoka mu mwijima, ugendere mu mucyo, Wemere Kristo akumurikire, kubyemera nta gihombo bigufitiye inyungu kandi uzabona ko utayobye, nubyemera uzasanga utaribeshye, uzaba ufite umucyo w’ubugingo. Amen.