Ntiwasarura ibitandukanye n’ibyo wabibye!

Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Abagalatiya 6:7

Intumwa Pawulo, muri izi mpuguro yahaye Abagalatiya arahuza ibyo kubiba no gusarura nk’ikintu cyashyizweho n’Imana. Aravuga ati ‘’rwose ntimuyobe,’’kuko Imana itanegurizwa izuru, ahubwo ko ibyo umuntu abibye, ajye ategereza n’imbuto zabyo azazibona.

Iri hame rihoraho ibihe byose kandi rirakora pe. Byaba bitumvikana umuntu abibye imbuto runaka agashaka gusarura ubundi ubwoko. Uramutse ubibye ibigori mu murima wawe ntabwo wategereza gusarura ibishyimbo.

Ibyo umuntu abibiye mu mubiri, abisarura muri uwo mubiri, ibyo ubibiye mu Mwuka nabyo ubisarura muri uwo Mwuka. Umuntu ubibira mu mubiri asarura kubora. Iyo ubibye umujinya, ishyari, urwango ntugategereze gusarura ibitandukanye, kuko ibyo umuntu abiba nibyo asarura.

Nuramuka ubibye ubunebwe mu murimo w’Imana, ugategereze ko Imana izagira umwete mu gukora ibyawe, uba umeze nk’umuntu ujya kureba imyenda ye ku mudozi ataradodesheje, nta kindi bagukorera keretse kuguseka.

Ntiwahora uhiga imihigo mu nzu y’Imana nta numwe usohoza, ngo ujye uhora ubaza Imana impamvu idasohoza amasezerano.

Ntabwo wabiba kwanga abandi ngo wifuze gusarura gukundwa, ntabwo wabiba umujinya ugirira abandi ngo usarure ubugwaneza. Iyo ushaka umusaruro mwiza, utegura kubiba ibyiza, kuko iri ni ihame ry’ubuzima busanzwe ndetse rinikora mu buryo bw’Umwuka ko ibyo umuntu abibye aribyo asarura. Ntiwabiba gusuzugura abandi ngo utegerezee kubahwa.

Mbere yo kwinubira umusaruro w’ibyo ubona, gerageza gusubiza amaso inyuma urebe neza ibyo wabibye.

Duharanire gukora ibyiza, Imana izatwitura ibyiza natwe.