Ntitwashobora kubaho ubuzima bwubaha Imana keretse tuyemereye igahindura kamere zacu!

Hanyuma y’ibyo Yesu amubona mu rusengero aramubwira ati “Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere.” Yohana 5:14

Yesu avuga ibi aratwereka ko icyaha kizana imibabaro mu buzima bwacu. Iyi niyo mpamvu tugomba guharanira kugira kwera mu buzima bwacu niba twiyemeje gukizwa, kuko iyo duhaye umwanya icyaha mu buzima bwacu, tuba tugiye munsi y’ububasha bwa satani kuko Bibiliya ivuga ngo ukora icyaha ni uwa satani, kuko niwe nyirabyo, mbese niwe watangije umushinga wo gukora ibyaha.

Iyo rero uretse icyaha ni ukwitandukanya n’umwijima. Ntabwo Imana ariyo iduteza ibyaha, ahubwo ni satani. Ibikorwa byacu bishobora kuba bishingiye ku bubasha bw’Imana cyangwa ubwa satani, kuko uwo wemereye muri wowe niwe uyobora ubuzima bwawe.

Ubwo rero Imana yifuza ko tuba abera, tukarwanya icyaha mu buzima bwacu, nta mpamvu yo kukimika kuko gituma satani atugeraho bimworoheye.

Iyo umukristo akoze icyaha, uburyo aba asigaranye ni ukukihana, ukacyatura, ijambo ry’Imana ritubwira ko ari Iyo kwizerwa ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose. 1 Yohana 1:9
Ibi nibyo bishobora gutuma twirukana satani mu buzima bwacu, tukabwegurira Imana ikabuyobora.

Ntabwo ibyaha by’umukristo bimuhindura umunyabyaha wo kujugunywa kimwe n’uko ibikorwa byiza by’umunyabyaha bitamuhindura umukiranutsi. Ibyaha bizana urupfu mu buzima bwacu, niyo mpamvu ari ibyo kwirindwa umwanya ku mwanya.

Ntitwashobora kubaho ubuzima twubaha Imana keretse tubanje kuyemerera igahindura kamere yacu. ‘’kuko kera mwari umwijima none mukaba muri umucyo mu Mwami wacu. Nuko mugende nk’abana b’umucyo.’’ Abefeso 5:8
Imana imaze kuduhindura tukaba ab’umucyo mu mwami wacu, dusabwa kugenda nk’abana b’umucyo. Imana ijye idushoboza kundera mu mucyo nk’uko ibitwifuzaho, Imana ibahe umugisha!