Ntitwakwiyumanganya tudashimye Imana kubyo yadukoreye : Korali Galeedi ya ADEPR Nyakabanda.

Nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakabona imirimo ikomeye Imana yabakoreye, abaririmbyi ba Korali Galeedi bateguye igiterane cy’iminsi ibiri, iki giterane kikazabera ku mudugudu wa Nyakabanda aho iyi Korali korera umurimo w’Imana.

Bwana NSABIMANA BASEKA Isaac umuyobozi wa Korali Galeedi, yagize ati “Ntibikwiye ko Imana yadukorera ibikomeye ngo twiyumanganye”, ni muri urwo rwego ngo hamwe na Korali ayoboye bicaye bagasanga hari byinshi Imana yabakoreye bibatera kuzura amashimwe, bityo bategura iki giterane cy’amashimwe, kizaba kirimo na Korari RANGURURA Ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ku mudugudu wa Biryogo, abakozi b’Imana batandukanye barimo Rev Past MASUMBUKO Josué umushumba mu itorero rya ADEPR ry’akarere ka Nyamagabe, Pasiteri NZABONIMPA Canisius wo mu itorero rya ADEPR Ururembo ry’uburengerazuba, n’abaririmbyi ku giti cyabo batandukanye.

NSABIMANA akaba yakomeje atangaza ko kuri ubu korali Galeedi igizwe n’abaririmbyi basaga 60 nyuma yo yo gushyira ahagaragara ahagaragara indirimbo zayo ziri kuri Album bise “NZAHAGARARA KU MUNARA WANJYE” ngo mu gihe kitarambiranye bakazaba bamaze gushyira ahagaragara n’amashusho y’izo ndirimbo, uyu muyobozi akaba yaboneyeho umwanya wo kurarika abantu bose, by’umwihariko abatuye i Kigali no mu nkengero zayo ngo bazaze bafatanya na Korali Galeedi muri icyo giterane, kuko ngo uretse bo, buri wese uzaba ahari atazahezwa mugutambutsa Ishimwe riri ku mutima we.

Ernest RUTAGUNGIRA