Ntimukiganyire iby’ejo, Yesu niwe ubigena

‘’Ni cyo gitumye mbabwira nti: ntimukiganyire ngo mutekereze ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa muti ‘Tuzanywa iki?’ Ntimwiganyire ngo mutekereze iby’umubiri wanyu ngo ‘Tuzambara iki?’ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, umubiri nturuta imyambaro?’’ Matayo 6:25

Ejo hacu ntituhazi, icyakora umuntu abasha kumenya ibyashize n’ibyo arimo muri ako kanya ariko ntiyamenya ibiri bumubeho mumasaha akurikiyeho, bivuze ko ibyo byo biba bizwi n’Imana.

Abantu bose bahangayikishwa n’ibizabatunga ejo hazaza, bibaza ngo noneho bizagenda bite? Yesu yaciye amarenga ashaka kwihanangiriza abiganyira ibizaza ko ntacyo bibafasha mu buzima bwabo.
Kwiganyira byongera uburemere bw’ikibazo wari ufite ariko ntibiguteza intambwe igana ku gisubizo. Iyo ufite ikibazo cy’ibiri nka 20, iyo wongeyeho amaganya gishobora kwikuba incuro utabara, ukarushaho kuremererwa.

Igihe Yesu yigishaga abigishwa be gusenga yashyizemo ahantu havugango uduhe ifunguro ryacu ry’uyu munsi, si uko atatekerezaga ko ejo naho hazaba habategereje ariko Imana niyo igena intambwe umuntu atera.

Imana ibeshaho inyoni zitagira imirima ngo zihinge ikambika uburabyo, mbese yabura ite kubikorera abantu yaremye?

Kwiganyira nta muntu n’umwe byunguye ikintu na kimwe kubyo yarafite, ntiwakwiganyira ngo duke warufite twiyongere ahubwo biraguhombya kuko bikubabariza umutima.

Rimwe na rimwe ukaba wagwa mu ikosa ryo kwivovotera Imana kandi utazi uko ejo hifashe ariyo ibizi, ikindi kandi Imana yo mu ijuru imenya byose izi neza ibyo ukeneye, niyo mpamvu kwiganyira nta kamaro.

Ahubwo icy’ingenzi umuntu akwiriye kwitaho ni ugushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, kuko iyo ubwami bw’Imana wamaze kububona ntakindi kiba gisigaye uba washyikiriye ejo hazaza heza, iyo wamaze kwakira gukiranuka kw’Imana mu mutima wawe byose bikumerera neza, ntuba ugifite gushidikanya ngo wongere kwiganyira ahubwo uhorana umutima unezerewe kandi unyuzwe na Yesu muri byose.

Pawulo yandika yagiye avuga ukuntu Imana yamwigishije kubaho mu bisaga, mu bukene, kandi muri byose akabashishwa na Yesu.

Nawe usabe Imana ikubashishe gutsinda umudayimoni w’amaganya uremereza umutima wawe, akakubuza gutera intambwe no mu buryo bw’umwuka, ahubwo wiringire Imana niyo izakora imirimo, amen.