Ntimugatakaze icy’ingenzi!

‘’Ujye ufatanya nanjye kwihanganira imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristo Yesu. Nta waba umusirikare kandi ngo yishyire muby’ubu bugingo, ngo abe akinejeje uwamwandikiye ubusirikare. Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino ntahabwa ikamba, kiretse arushanijwe nkuko bitegetswe. 2 Timoteyo 2 :3-5.

Imyitwarire myiza, kwita ku murimo ukora, kuba maso, kwiyemeza. Nguko uko abasirikare beza bitwara. Kubera iki? N’uko basobanukiwe neza ko iyo bari ku rugamba, ubuzima bwabo buba buri hagati yo gupfa no kubaho. Umwanzi ashobora guturuka aho ariho hose.

Ntabwo bashobora kwemera kurangara. Bahora bari maso, bakibuka buri kanya ikibagenza, kandi ko bafite umwanzi.
Ni ngombwa kandi kumenya ko bakora inshingano zabo batabangamirana hagati yabo. Ibyo birasobanura ko bagomba kubaha ababayobora, kumenya neza ibyo batumwe gukora no kubigendera.

Baratozwa neza kuburyo izo nshingano zose ziba nkaho ari kamere yabo ya kabiri. Kunesha kwabo no kubinyuramo neza biterwa nimyitozo bakoreshwa hamwe n’imyitwarire myiza bagaragaza.
Ayo mahame tuyasanga no mu mibereho ya gikristu. Ikibabaje nuko abakristu benshi batita bihagije ku byo bahamagariwe. Abenshi batakaza intego, kubwiyo mpamvu bagahoza ibitekerezo byabo ku bintu bitari ngombwa.

Bemerera isi na satani kubatesha ku ntego zabo. Ubugingo bwabo burazerera bigatuma batakaza ijambo ry’Imana n’umuhamagaro yashyize mu buzima bwabo. Usanga kenshi imitima yabo ihabanye n’ubugingo bwabo. Bibanda cyane kubyo abandi bababwira no kubibashimisha, ku gushimwa n’abantu, n’ibintu by’isi muri rusange.

Uyu musi wiyemeze kuba umusirikare mwiza wo mu ngabo z’Imana. Ntimuhugishwe cyane nibyubuzima bwo mw’isi. Ntimutakaze umwanya mukemura ibibazo bitari ngombwa, cyangwa muvuga amagambo atabafitiye umumaro. Mwite cyane ku muhamagaro w’Imana no ku butumwa yabasigiye. Muyikorere n’umutima wanyu wose, muyiha umwanya wanyu, impano zanyu n’ubutunzi bwanyu. Mwemere gutozwa nayo no kwitwara uko ibategeka. Kandi muyemerere ibategure kugira ngo muhore munesha.

ISENGESHO RY’UYU MUSI

Data, ndashaka gushyira umutima wanjye n’ibitekerezo byanjye ku bwami bwawe. Intego yanjye n’ukukunezeza no kugukorera. Nguhaye ubuzima bwanjye. Undinde ikintu cyose cyatuma ntakaza icyingenzi muri ubu buzima. Ni mw’izina rya Yesu nsenze, amen.

Inyigisho ya John Roos yashizwe mu Kinyarwanda na Isabelle.