Ntibisanzwe: Umugabo n’umugore n’abana 5 (Umuryango wose) bakoze itsinda rya muzika mu njyana ya hiphop (Rap) mu rwego rw’ivugabutumwa.

Birasa n’agashya kuko bitari bimenyerewe cyane mu muziki, kubona abagize umuryango bose bahurira mu itsinda ry’abaririmbyi. Kuri ubu, umuryango wa Twahirwa Jean Olivier winjiye mu muziki aho uyu mugabo n’umugore we ndetse n’abana babo batanu bari guhimbaza Imana bakoresheje injyana ya Hiphop, iyo abantu benshi bakunze kwita Rap.

Twahirwa Jean Olivier n’umufasha we n’abana babo bose uko ari batanu bakoze itsinda bise "One Family one vision" rigamije kuvuga ubutumwa bwiza mu njyana ya Hiphop. Twahirwa avuga ko ari yo njyana bahisemo kuko ubutumwa bwabo bureba urubyiruko bityo Hiphop akaba ari yo ikundwa cyane n’urubyiruko rwinshi.

One Family One Vision Group

Umukuru mu bana ba Twahirwa Jean Olivier, afite imyaka 13 naho umuto afite 3. Abana be bose uko ari batanu, bagaragara mu ndirimbo barimo kurapa. Twahirwa kuri we, ngo kujyana aba bana mu muziki bakiri bato ntibizahungabanya imyigire yabo, ahubwo avuga ko umwe muri bo ndetse ari nawe uzi kurapa kurusha abandi aba uwa mbere mu ishuri.

Aba bana bamaze kwisobanukirwa n’imyambarire yabo ni iy’abaraperi

Dore uko abisobanura: "Abana banjye kubajyana mu muziki si ukubangisha ishuri kuko nk’umwana ugaragara mu ndirimbo "Yesu arakomeye", uwo mwana aba uwa mbere, undi na we w’umukobwa aba uwa 6, mbega nasanze ntacyo bibahungabanyaho."

Iyi njyana ntivugwaho rumwe, cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana. Kuki Jean Olivier yayihisemo ndetse akanayihitiramo umuryango we wose?

Abajijwe iki kibazo, Twahirwa Jean Olivier yavuze ko gukora injyana ya Hiphop bizamufasha guhindura abantu b’ibirara. Ikindi nuko ngo Bibiliya ivuga ko impano buri wese afite aba akwiye kuyikoresha neza ikagirira umumaro bagenzi be. Twahirwa yavuze ko yahoze abyina mu mbyino zigezweho (Dance moderne) bityo ngo yasanze iyi njyana izamufasha guhindura abo bahoze babyinana.

Yagize ati: "Impamvu, nuko mu buzima busanzwe nahoze mbyina dance moderne ariko nza kubona abantu twagiye tubana mu buzima butandukanye bakunda ibintu by’Imana ariko bakabura ubegera, ndavuga ngo aba bantu bitwa ko ari ibirara ariko bakunda ibintu by’Imana ariko bakaba bafite indi myitwarire bituma batabasha kubageraho, ndavuga ngo reka nanjye nkore ndebe ko hari icyo nabafasha. Hiphop ni yo nakunze cyane kuko njyewe aho ndeba cyane ni ku rubyiruko ni injyana ikunzwe cyane n’urubyiruko kandi rwinshi harimo urwabaswe n’ibiyobyabwenge, abandi bibereye mu nzoga."

Twahirwa J. Olivier n’umufasha we bombi ni abaraperi

Kugeza ubu "One Family One Vision Group" bafite indiirmbo 6 zanditse n’izindi ebyiri z’amashusho n’indi ya Reggae ikiri muri studio. Umuryango wa Twahirwa utuye i Kagugu, ukaba usengera mu itorero "Irembo ryuguruye" ryo ku Gisozi. Mu nzozi Twahirwa afite ngo arashaka gukora cyane ku buryo abana be bakura bazi gukorera Imana kandi bikazagera ku rwego rufatika ku buryo babasha kwicurangira. Afite indoto kandi zo guhuriza hamwe abahanzi bose bakora injyana ya Hiphop mu muziki wa Gospel bagakorana indirimbo.

Kanda hano urebe Imana irashoboye ya One Family One Vision
https://www.youtube.com/watch?v=szfqP4LcQfY