Ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo Dufitumukiza Liliane

“Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi.
Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye. (Hoseya 7:1-2)

Nshuti bavandimwe iri jambo rirakomeye cyane Efurayimu yakoze ibyangwa n’Uwiteka kuburyo igihe Imana yashatse gukiza Israel ikibuka ibyaha bya Efurayimu.

Ikintu gikomeye n’uko batibukagako ibyo bakora bibi Imana ihora ibyibuka kandi ko imigirire yabo mibi yose ibagose kandi iri mu maso y Imana .
Imana yacu ntacyo ihishwa rwose byose irabireba kandi igiteye ubwoba ihora ibyibuka .Yesu adutabare.

Abantu benshi bakora ibyaha nkana baziko Imana itabibona no ku byihana ntibabikore ariko twibukiranyeko hari igihe izakenera gukiza Israel ibyaha bya Efurayemu bikayitanga imbere.

Imana ntiyibagirwa rwose ko twakoze icyaha kuko irababara cyane igahora ibyibuka . Ikidukwiriye nu kwihana tukava mu byaha amaraso ya Yesu akatweza akatuvanaho umugayo wose twaba dufite naho ubundi mu maso y Imana ibona bihora bitugose. Uzi kugotwa n ibyaha bigatangira Imana ije kudutabara. Biragatsindwa rwose!

Imana yakunze Dawidi si uko atakoze ibyaha ahubwo ni uko yagiraga umutima wihana Imana yamubona ikabona nta byaha bimugose. Natwe twige kwihana neza Imana nitubona ntibone tugoswe n imigirire mibi.

Abantu benshi batekerezako Imana ibareba iyo bari mu bigeragezo mu bibazo mu butayu ariko niyo twaguye mu byaha naho irabireba kandi bikatugiraho ingaruka zikomeye iyo tudasabye Imana imbabazi bikayitangira ikabura aho inyura ngo itabare.

Imana idushoboze kwihana neza rwose kandi duhore dutekerezako Imana itureba kandi imigirire mibi yacu ko nayo iri mu maso yayo.

Dufitumukiza Liliane