Ntagihishwe mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze

"Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze". (Abaheburayo 4:13)

Aya ni amagambo y’Imana, asobanutse neza bitagombeye ubundi busobanuro, aragaragaza ko imbere y’Imana nta rukuta ruyikingiriza ruhaba, ntiyerekwa irirebera, ntigira impano, niyo izigaba binyuze mu Mwuka wayo wera, ntaho wayihisha. Ijambo riri aha rikomeye umuntu wese yari akwiye gutekerezaho ni iri rivuga ngo ‘’ Byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mumaso, y’Izatubaza (aha naho harakomeye) ibyo twakoze.

Mwari muzi ko burya wabyemera utabyemera, hari igihe uzabazwa uko imyaka wamaze ku isi wayikoresheje? Uyu munsi ufite amahitamo yo gukora ibyiza cyangwa ukabireka, ariko kubazwa ibyo wakoze byo si amahitamo, nta bitekerezo by’uko ubyumva wenda ngo bisubikwe, ikintu cyose ukora kigaragara imbere y’Imana gitwikuruwe nk’icyambaye ubusa, kandi iyo Imana ibibona ityo izanakubaza ibyo wakoze umunsi umwe.

Umuntu ashobora kwihisha amaso y’abantu bigakunda. Ashobora no kubaca mu rihumye ntibarabukwe! Ashobora no kubiyoberanyaho bakanyurwa manuma! Ibi biterwa n’uko amaso ya muntu agira aho agarukira. Ariko si ko bimeze kuri Data wa twese! Ijisho rye ntirihagarikwa n’inkuta cyangwa igisenge by’inzu urimo, n’amashami n’ibibabi by’ibiti wihishemo, n’imisozi igukingirije, n’inyama zigutwikiriye, n’umwijima w’icuraburindi ugukingirije! Arebera hose icyarimwe kandi Ijambo rivuze ko byose bigaragara nk’ibyambaye ubusa mu maso ye!

Ibyo dutekerereje, tuvugiye, dukoreye ahiherereye, bigaragarira imbere ye nk’ibitwikuruye! Ntakeneye kubihabwaho amakuru!

Kandi rero mu butabera bwe yibikiye igihe cyo guhemba ibyiza dukora no guhana amabi dukora.

Nuko ubwo bimeze bityo twegere intebe y’ubuntu (bigishoboka) tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye (Abaheburayo 4:16). Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristu bubane namwe mwese. Amen!

Uracyafite amahirwe menshi yo kuzarokoka urupfu rwa kabiri rubikiwe abanze kwihana ibyaha, wowe emera kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza uhinduke umwana w’Imana, ubundi witoze kuyubaha no kugendera mu nzira zitunganye, muri iki gihe uzagubwa neza Umwami Yesu azaza mu gihe abandi bazatinya guhinguka imbere ye, bagahinduka ubwoba gusa. Imana iguhe umugisha.

@Agakiza.org