Ntacyo tubasha gukora tudafite Yesu

‘’,…….. kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.’’ Yohana 15:5
Twese mu buzima tuba dufite inzozi z’ibyo twifuza kandi mu buryo dutandukanye, aho twifuza kugera, ibyo twifuza gukora neza n’izindi ntambwe zitandukanye wifuza gutera.

Haba mu buryo bugaragara, mu rwego rw’ubukungu, mu kazi, n’ahandi mu by’ukuri niba turi abe ntacyo tubasha gukora tutamufite. Ubushake gusa ntibuhagije, wakwiha intego nyinshi ariko ntiwazigeraho Kristo atakubashishije.

Sinakwibagirwa umunsi umwe hashize imyaka myinshi numvise inyigisho ku mbaraga z’amagambo tuvuga, mpita mfata icyemezo, numva mfite ubushake rwose nti ngiye gushaka igisubizo, ngiye kurinda akanwa kanjye nceceke kandi nta jambo ribi rizongera kuva mu kanwa kanjye, mbese ngiye kwigenzura nihe ikinyabupfura ngomba kugenderaho.

Ndibwira ko buri wese hano yakwibaza icyakurikiyeho. Mbese icyo guceceka naragishoboye, ariko sinatinze kubona ko nibeshye. Imana yaransanze mu mutima irambwira iti ‘’ Umunwa wawe koko urafunze ariko muri wowe ndani ntacyahindutse.’’
Nyuma y’aho nibwo nahise nigiramo irindi somo ko nubwo Imana yagusaba gukora ikintu ntabwo wabasha kukigeraho utayishingikirijeho.

Uyu murongo twasomye haruguru muri Yohana 15 :5, wahinduye ubuzima bwanjye. Muri uyu murongo Yesu ubwe arivugira ngo ntacyo mubasha gukora mutamfite, mbese nta Yesu, ibintu ntibikunda. Iyo umushyize ku ruhande, ibintu byose watekereza ntiwabibasha, ibyaha wagambirira kureka ntibyakunda, imbuto washaka kwera ntiwazera. Iyo umukuye mu buzima bwawe uhora unyotewe kubikora ariko nta na kimwe ugeraho.

Reka nkwisabire akantu gato ujye ufata umwanya muto muri munsi usome ijambo ry’Imana hanyuma uvugishe Imana mu isengesho. Jyewe intambwe zose nateye mu buzima bwanjye bwa Gikristo mu murimo w’Imana ni uko nakundaga gufata umwanya n’Imana kandi nkamenyesha umutima wanjye ko ntacyo mbasha gukora ntafashijwe nayo.

Ndabashishikariza kwita kuri disiplini no kwimenya ukigenzura uko ushoboye, umere nk’igikoresha cy’umumaro gishimisha mu kuzana ubuzima bwiza mu bwami bw’Imana, gushaka amahoro, uburumbuke, kubana n’abandi amahoro ukamenya igikenewe kugira intego z’Imana zigerweho.

Ibintu byose wige kubivoma mu mbaraga z’Imana kuko nibwo uzagera aho wifuza. Niwitoza kumenya ko nta Yesu, ntacyo wabasha bizagufasha kumuha ikaze mu mutima wawe kuko niwe wenyine wakubashisha gukizwa. Pawulo yaravuze ngo ‘’Nshobozwe byose na Kristo umpa imbaraga.’’ Amen.