Ntabwo umukristo yibuka Yesu kuri Noheli gusa

Ndabasuhuje mwese, nshimiye n’Imana kubw’uyu mwanya w’ijambo ryayo mu bihe twizihiza Noheli. Reka rero twibukiranye kuri iri jambo ngo NTABWO UMUKIRISTO YIBUKA YESU KURI NOHERI GUSA.

Bene data ndashaka ko uyu munsi tuganira ku buzima bw’umukiristo, noheli ndetse na Yesu.

Mu by’ukuri Noheli ni umunsi abantu benshi bishimisha cyane bakambara imyenda mishya, bakarya neza, bamwe bagasohoka bakajya gusangira n’Imiryango yabo iri kure cyangwa hafi, bikiyongeraho ko bamwe banakoreramo ibyaha by’uburyo butandukanye burimo ubusinzi,ubusambanyi ndetse n’ibindi bitandukanye ariko si uko ubundi dukwiye kwizihiza uwo munsi kuko byitirirwa ko ari umunsi wo kwibuka umunsi wo kwibuka ivuka ry’Umukiza wacu.

Ese ubundi Yesu yavutse kuwa 25/12 ?

Kuvuka kwa Yesu Kristo kwagenze gutya. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu, ariko yari ataramurongora, babona afite inda y’Umwuka Wera.
Umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni ku mugaragaro, yigira inama yo kumubenga rwihishwa. Akibitekereza, marayika w’Umwami Imana amubonekera mu nzozi ati"Yosefu mwene Dawidi, witinya kurongora umugeni wawe Mariya, kuko imbuto imurimo ari iy’Umwuka Wera. Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo." Nuko ibyo byose byabereyeho kugira ngo ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo "Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli", risobanurwa ngo"Imana iri kumwe natwe". Yosefu akangutse abigenza uko marayika w’Umwami Imana yamutegetse, arongora umugeni we.

Aha hose haragara neza ko kuvuka kwa Yesu byarimo umugambi w’Imana wo gucungura umwana w’umuntu wari waratandukanijwe n’Imana n’icyaha.

Iyi yari project y’Imana gusa hose ikigaragara nta tariki ya 25/12

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 354 byumvikane ko ari umunsi watangiye kwizihizwa nyuma cyane y’Ivuka rya Yesu.

Uyu Yesu rero yari yarahanuwe kuva kera kuko yagiye avugwa nk’umwana w ’Intama byashushanyaga Yesu.

Yesu avugwa kenshi muri Bibiliya hari aho igenda ivuga ngo Malayika ukomeye ni Yesu wavugwaga bivuze ngo ibyavugwaga mu isezerano rya Kera byari ubuhanuzi. Kuvuka kwe bikaba ari ukuzura cyangwa gusohora k’ubuhanuzi.

Pawulo imbata ya Yesu Kristo, wahamagariwe kuba intumwa, kandi watoranirijwe ubutumwa bwiza bw’Imana, ubwo yasezeranije kera mu kanwa k’abahanuzi bayo mu byanditswe byera, buvuga iby’Umwana wayo wavutse mu rubyaro rwa Dawidi ku mubiri, kandi werekanywe n’ubushobozi ko ari Umwana w’Imana mu buryo bw’Umwuka Wera bigahamywa no kuzuka kwe, ni we Yesu Kristo Umwami wacu. Abaroma 1:1-4

Bene data Yesu intumwa n’abahanuzi barahamya ko Yesu ari umwana w’Imana
Yohana 5:40

Nyamara mwanze kuza aho ndi, ngo muhabwe ubugingo. Yesu ashaka ko buri wese aza aho ari bene data ntiduteshe agaciro kuba yaremeye kwiyambura nature cyangwa kamere y’ubumana akambara akamero k’umwana w’umuntu ngo njye nawe ducungurwe nibyo twizihize umunsi wo kuvuka kwa Yesu, buri munsi mitima yacu ntibibe ibyo twibuka umunsi umwe kandi kuri iyi noheli ntibibe umunsi wo gukora ibyaha no gusesa ahubwo utubere uwo kongera gutekereza kuri Yesu wabambwe kubera ibyaha byacu.

Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2017.

Ev Twahirwa Jean Baptiste
[email protected]com