Ntabwo tuzaruhuka tutarabona ingororano mu ijuru. Athanase NTEZIYAREMYE

Abafiripi 3:12-14" Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose,ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.Bene Data,sinibwira yuko maze kugifata,ariko kimwe cyo,nibagirwa ibiri inyuma,ngasingira ibiri imbere,ndamaranira kugera aho dutanguranwa,ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru."

Bene data hano Pawulo yakoresheje ijambo ryo gusiganwa,yashakaga kuvuga ko turi mu rugendo rugana mu ijuru kandi uzanesha agatsinda niwe uzayihabwa tugeze iwacu mu ijuru mu bwami bwa Data niyo mpamvu dukwiye kuba maso kugira ngo tutazateshuka tutarabona ibyo Imana yadusezeranije kuko iyo usomye mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana 14:1-4 haravuga ngo:"Ntimuhagarike imitima yanyu ,mwizere Imana nanjye munyizere.Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi:iyaba atahari,mba mbabwiye,kuko ngiye kubategurira ahanyu.Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu,nzagaruka mbajyane iwanjye,ngo aho ndi,namwe muzabeyo.Kandi aho njya,inzira murayizi."

Yesu Kristo yagiye mu ijuru kugira ngo ajye kudutegurira ahacu niyo mpamvu igihe tuzagera mu ijuru tuzahabwa amakamba atatseho inyenyeri kuko tuzaba tumaze kunesha urugamba icyo nkwifuriza n’uko warushanwa neza kugira ngo ubashe kuzahabwa ikamba ry’ubugingo; niyo mpamvu dufite kwitegura neza kugira ngo tuzaneshe umunsi tuzaba turi mu irushanwa niyo mpamvu umukozi w’Imana Pawulo yavuze ngo ndibagirwa ibiri inyuma ngasingira ibiri imbere, Pawulo yari afite icyubahiro ,afite ubwenge bwinshi hamwe n’ibindi ariko aravuga ngo ibyo nta mumaro ahubwo ndasiganwa kugira ngo nsingire ibiri imbere ibyo ngibyo ntarabona kugira ngo mbashe kuzagubwa neza kandi mfate icyo Kristo yamfatiye.

Ikibazo na none nuko abantu turimo kureba ibiri inyuma tukibagirwa ibiri imbere ariko ntabwo byari bikwiye kuko iyo usiganwa ugomba kureba imbere kugira ngo ukurikize amategeko y’isiganwa,niyo mpamvu kugira ngo urwane uneshe nuko ugomba gukora imyitozo myinshi kugira ngo ubashe kumenya neza ikibuga ugiye gukiniramo n’abo mu giye gusiganwa ukitegura neza cyane. Muri uko kwitegura harimo kwirinda mu byo dukora,mu byo tuvuga,mu byo dutekereza hamwe no mu ngeso zacu kugira ngo tubashe gusingira ibiri imbere,ndetse tunabashe kugira imbaraga hamwe no gusenga kuko nitutabikora tuzaba turimo guta umwanya wacu w’ubusa niyo mpamvu tutagomba kuba ab’isi tukaba abo mu gihugu cyo mu ijuru.

Imana idufashe kandi iduhe imbaraga zo gutsinda kugira ngo tuzagere mu rurembo rwo mu ijuru amahoro.
Athanase NTEZIYAREMYE