Nta wamenye Imana ukwiye kwitotombera ubutayu anyuzwamo.

Ubusanzwe ubutayu ni ahantu humye cyane hataba amazi, nta byatsi wahabona, hahora umuyaga, ndetse harashyuha cyane. Muri aka gace k’ubutayu kuhaba ntibyoroshye, niyo mpamvu usanga hadatuwe, iyo bibaye ngombwa ko umuntu anyura mu butayu, bimubasaba kwizigamira amazi menshi, kuko mu nzira aba atizeye ko azayabona, byumvikane ko ababutuyemo bo ari ikibazo gikomeye, ndetse umuntu uhageze bwa mbere atitonze ashobora kubugwamo, ubu butayu rero mu buryo bw’umwuka bugereranwa n’ubuzima bugoye umuntu yinjiramo akageragezwa, akajyanwa hirya no hino nabwo, ariko turagirwa inama ko nta muntu ukwiye kwitotombera Imana abitewe n’ubutayu anyuzemo.

Ijambo ry’Imana ritwereka bamwe mubabaye intwari zo kwizera mugihe cya cyera, bagiye banyura mu bikomeye twagereranya n’ubutayu, ndetse ku buryo kuri ubu dukwiye kubigiraho byinshi..Urugero rwa Mbere ni Yobu, yari umukiranutsi yubaha Imana, ariko nawe ubutayu yabunyujijwemo. Iyo dusomye Yobu1:1-20 dusangamo koYobu yari akomeye, ari umukiranutsi ariko umunsi umwe, satani ahinyura ubukiranutsi bwe, maze abwira Uwiteka ko impamvu Yobu ayubaha ari uko Imana imurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose. Uwiteka asubiza satani ati: Dore ibyo atunze byose biri mu maboko yawe, keretse we ubwe we kumuramburaho ukuboko kwawe”. Imana yemerera satani kunyaga Yobu no kumunyaga ibyo atunze byose.

Muri ibyo byose, Yobu ntago yinubye yakomeje gushima Imana, n’ubwo nta kintu na kimwe yari asigaranye, umubiri nawo ntiwari umworoheye, inshuti zari zamuvuyeho ariko ntiyareka Imana.Yobu1:21-22 tubona ko yavuze amagambo akomeye ati : “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, nzasubira mu nda y’isi nta cyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye kdi Uwiteka ni we ubintwaye, izina ry’Uwiteka rishimwe”. Aha rero ubu buzima Yobu yanyuzemo uwavuga ko ari inzira y’ubutayu ntiyaba yibeshye, kandi kuko Imana ariyo yatumye abinyuramo, udafite kwizera guhamye rero ntiwabura kuyishinja kugutererana, ariko Yobu aratwigisha ikintu gikomeye cyo kudahinyura kwera kw’Imana, kuko Imana atari umugome ngo iduhime , ahubwo atwereka ko dukwiye kwihangana tukagirira Imana icyizere.

Bene data nta kintu na kimwe gikwiye gutuma witotombera Imana, ni ukuri ibibazo bibaho bikakugora, kubura akazi burababaza ukumva urihebye ukajya utekereza ko Imana yakwibagiwe cyamgwa itakumva, ariko rwose Imana irakumva, humura ihangane uyigumeho, ku iherezo bizaba byiza. Akazi kabi baguhemba intica ntikize nyamara bakagukoresha cyane ndetse umukoresha wawe yirirwa akubwira nabi kandi ukorera Imana, ukibaza impamvu ibyo bintu bikubaho, humura tumbira Imana ihangane ubwo butayu izaburangiza neza. Hari n’igihe uba ufite akazi ejo bakaba barakwirukanye, ubucuruzi bwawe ntibukigenda, ibyo bituma witotombera Imana, erega naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, bagahingira ubusa imyerayo n’imirima ntiyere imyaka, n’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, nta gikwiye kutubuza kwishima , nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye (Habakuki 3:17-18).

Shaduraka, Meshake na Bedenego bari barasobanukiwe Imana bizeye, maze baterwa ubwoba ngo barajugumywa mu itanura ariko kuribo ntibakangwa nabyo ahubwo bahamya bagira bati “Imana yacu dukorera ibasha kudukiza mu itanura ry’umuriro ugurumana, kandi izadukiza ukuboko kwawe nyagasani ariko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere Imana zawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze Daniyeli 3:17-18.

Mwene data sinzi ibyo urimo kunyuramamo ubu, ariko wicika intege ngo utangire kwivovotera Imana byose biri mu kuboko kwayo kandi muri byose duhore dushima.

Ev KAGAMBIRWA Claudine