Nta mwungeri mwiza nk’Uwiteka

Waba warigeze wumva umwana arimo asubiriramo abantu abatungira agatoki ati ‘’Uriya ni Papa, ni Dadi’’? Ikintu gikomeye uriya mwana aba ashaka kukumvisha ntutekereze ko ari izina Papa cyangwa Dadi nk’uko bamwe babivuga, oya, icyo ashaka ko wumva ni uko ari uwe bwite.

Arashaka kumukuratira ko ari mwiza, afite imbaraga, mbese nta muntu umeze nkawe, uyu mwana iyo ari kumwe nawe, uwo abonye wese amwiyenzaho, utwana tugenzi twe ntatinya kudukanga, yewe n’iyo bahuye n’igikoko ari kumwe na Se, ntatinya kugikanga, kuko yizeye ko ari kumwe n’umubyeyi we, kandi yizeye ko nta kintu ashobora kuba bari kumwe.

Nizera ko ukuntu Dawidi abivuga nawe muri Zaburi ya 23 ngo ‘’Uwiteka ni Umwungeri wanjye,…’’ Ntekereza ko yashakaga noneho gutangaza isano ye n’Imana gusa. Birumvikana ko Dawidi yari abizi neza ko arimo kuvuga Imana y’ijuru n’isi, itegeka ikirere, Imana ishoborabyose kandi ibera hose icyarimwe, ariko muri uriya mwanya avuga, nta kindi yitayeho cyangwa undi muntu uwo ari we wese, arimo kuyifata nk’iye bwite, mbese ibaye umutungo we ku giti cye. Haleluya!!!!

Biba biryoshye cyane gufata Imana nk’umutungo wawe bwite, ukumva ikubereye umwungeri, ukamera nka wa mwana na Se.

Nk’umwana w’Imana, dufite natwe amahirwe yo kubireba nka kuriya Dawidi tukavuga buri wese ngo ‘’Uwiteka ni Umwungeri wanjye’’. Wenda nubwo uri gusoma bitekerezeho gato. Yego ni Imana ya bose, ariko ni Imana yanjye nawe ni Imana yawe, iragukunda, ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe, izi buri kimwe cyose ku buzima bwawe. Uwiteka ni Umwungeri wawe, N’ubu usoma ubu butumwa irimo igendagenda ku buzima bwawe. Imana ishimwe cyane.

Imana itwitaho buri umwe umwe muri twe kuruta cyane uko Umwungeri usanzwe yita ku ntama ze. Uwiteka ni Umwungeri wanjye (amenyera ibyo kurya, aranyobora, ibyo kwambara) sinzakena. Imana yita ku byifuzo byacu byose, ni umurinzi wacu kandi niwe uduha ibyo dukeneye byose.

Muri iyo Zaburi ya 23 ku morongo wa kabiri Dawidi yaravuze ngo ‘’Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma.’’ Imana itwitaho kandi izi ibyo dukeneye, nubwo itakora ibyo tuba turimo gutekereza ariko ireba ko dufite ibikwiriye.

Ku murongo wa gatatu yaravuze ngo ‘’ Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.’’ Imana niyo ituyobora cyane ko ariyo izi aho itujyana, ni nayo imenya aho itunyuza. Niyo idusubiza intege mu bugingo bwacu kandi ikatuyobora inzira yo gukiranuka atari uko tubikwiriye, ahubwo kubw’imbaraga ze no kubw’izina rye.

Ku murongo wa 4 na 5 haragira hati ‘’Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.’’ Nubwo ubuzima bwazamo ibiteye ubwoba gute, dupfa kuba tukiri mu Mana, nawe yemera kutubera Umwungeri wacu, nta mpamvu yo gutinya, kuko ahora atubereye maso kandi ahora aturinda buri munsi.
Hari ibintu tunyuramo bimeze nk’urupfu, ariko Dawidi yaravuze ngo sinzatinya ikibi cyo nubwo cyangeraho, kuko ndi kumwe nawe.

Dawidi asoza iyi Zaburi ku murongo wa 6, nibwo yavuze amagambo meza ngo ‘’ Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.’’ Nta kintu kinejeje nko kuzirikana ko kugirirwa neza n’imbabazi by’Imana bizakomaho iminsi yose, udakuyemo n’umwe. Ni ukuvuga bizabana nawe bikubanzirize, biguherekeze iminsi yose y’ubuzima bwawe ugihumeka. Ibyaba byose ,nta gikwiye kugutera ubwoba kuko Uwiteka akwitayeho, kandi azakurinda, niwe Mwungeri wawe ntuzakena.

Uwiteka ni umwungeri mwiza, kandi Umwungeri mwiza areberera intama ze nk’uko umubyeyi areberera abana be. Ndabizi neza ko wenda hano ku isi twese ntitubanye neza n’ababyeyi bacu, kandi burya satani ahora ashaka kwangiza umubano hagati yawe na So, ahora yifuza ko dukura tudafitiye Imana icyizere kuko akenshi dutekereza Imana nk’abandi babyeyi basanzwe.

Ni byiza ko dufite Data wo mu ijuru udukunda kandi utwitaho buri munsi. Dushobora rero kurushaho gushimangira ubusabane bwacu nawe kandi umuntu wese ku giti cye. Iyo umwana afitanye ubusabane na Se babanye neza, akamwisanzuraho, anezezwa no gutangariza abantu bose ko ari Se. Azakunda kubwira abantu ati ‘’uyu ni papa, Dadi’’ nka Dawidi nawe ubu wavuga uti ‘’Uwiteka ni Umwungeri wanjye, sinzakena.’’
Imana iguhe umugisha, Amen.