Nta mpamvu yo gutinya Senakeribu,umwami w’Ashuri kuko dufite umurengezi Ev Adda

Ijambo ry’Imana mu gitabo cya 2 abami 18, 19:
Havugwamo umwami wasuzuguye Israel n’Uwiteka. Yitwaga Senakeribu umwami wa Ashuri. Yatutse Israel akajya yohereza intumwa ku Mwami Hezekiya amwaka ibyo atunze Hezekiya akabimuha ariko ageze aho asuzugura Imana ya Israel Hezekiya aravuga ati hoya birakabije.

Hezekiya yashishimuye imyenda ye Senakeribu amutumyeho ko Yerusalemu ngo nayo ari iye. Hezekiya yambara ibigunira ajya mu rusengero, atuma no kuri Yesaya ngo asengere icyo cyifuzo. Agisenga Rebushake umwami waAshuri arongera amutumaho ngo: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri. Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?

Birashoboka ko mu gihe ukirimo gusenga, ucyambaye ibigunira, Rabushake yakomeza kohereza intumwa zizanye ibitutsi.

Aramurondorera ibihugu byose batsinze. Ati umwami w’i Harani ari he? Uwa Arupadi, uwa Hena nuwa Iva? Urwandiko ruca intege. Buriya Hezekiya nawe yarazi abo bami, bari bakomeye. Senakeribu ati imana zabo ko zitabakijije ubwo iyo yawe niyo izagukiza.

Hezekiya yakiriye urwandiko aruzamukana mu rusengero aruramburira imbere y’UWiteka. Arasenga ati Uwiteka Mana ya Israel wicara ku Bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mwisi bose... tega ugutwi kwawe Uwiteka wumve.
...wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana Ihoraho.

Aravuga ati: ... icyakora Uwiteka, abami ba Ashuri barimbuye ayo mahanga n’ibihugu byayo, bajugunye Imana zabo mu muriro kuko zitari imana nyamana. Ahubwo zaremwe n’abantu mu biti namabuye nicyo cyatumye bazirimbura.

Ati: ..Nuko none Uwiteka Mana yacu, ndakwinginze udukize amaboko ye, kugira ngo abami bose bo mwisi bamenye ko ari wowe wenyine Uwiteka Imana. Aminaaaa

Umwami Imana irareeeba isanga ibyo Hezekiya avuga nibyo isanga nitaza izina ryayo riri buhasebere pe, kuyigereranya nibigirwamana ni ikintu itajya yemera. Uwiteka atuma Yesaya umuhanuzi iti: "Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereyeeeee..."

Nyagasani! mwumve gusenga ukuntu ari byiza.

Hezekiya ntiyiringiye ingabo ze ahubwo yashimye kubwira Uwiteka. Cyane ko Senakeribu byukuri yarakomeye. Ariko nta handi gutabarwa kwacu guturuka atari k’Uwiteka. Bene Data mureke dusenge nta kintu kinanira Imana. Tureke ibintu byubunebwe Imana uko yariri kera nubu niko iri. Nta kintu na kimwe cyayinanira.
Ati dore uko Uwiteka avuze kuri Senakeribu:

Umukibwa w’inkumi w’isiyoni arakuneguye araguseka agushinyagurira, umukobwa w’i Yerusalemu akujungurije umutwe. Ngo ninde watonganije ukamutuka?.... ni Uwera wa Israel. Imana yabanje kubwira Senakeribu mbere yo kumuhana. Hari igihe idahita imurimbura ikiri kumubwira. Wowe wibaza uti Imana iri he? Iracyamubwira.

Ahubwo bene Data Imana ntabwo tuyizi. Tuyimenye twayizera tukumva ko izadukuraho igisuzuguriro. Wowe uba ushaka ngo ugisenga ibisubizo bihite biza ako kanya. Imana igira procedure.

Reba Umwami yambaye ibigunira ari mu rusengero ariko amabaruwa yibitutsi agacicikana. Kuki Imana itavuga ngo Umwana wanjye uramushakaho iki wowe senakeribu? Ubu ntuzi ko ari imbere yanjye? Have kuraho ayo mabaruwa yawe yibicantege... reka daaa. Amabaruwa akamusanga naho yapfukamye. Haha ariko mu buhanga bweee agaha Imana nayo igasoma. Haha mbega umubano mwiza n’Imana!

Ujye uha Imana nayo isome hanyuma uyibwire icyo ushaka. Imana irebe agasuzuguro ka senakeribu idutabare. Imana ihindukirira Hezekiya iti: Wehoho Hezekiya iki nicyo kizakubera ikimenyetso... muri uyu mwaka muzarya ibyimeza ubwabyooo yuuuu ndi gufashwa. Bisobanura ngo ntuzapfa. Irongera iti: mu mwaka ukurikiyeho muzarya imicwira yabyo.

Irongera iti: muwagatatu muzabiba musarure, kandi muzatera inzabibu murye imbuto zazooo. Urebe Imana, Hezekiya ati turinde inkota ya Senakeribu, Imana iti muzarya. Hahaha

Umwe aratinya inkota Imana iti ndakurengeye kandi uzarya. Imana izi ko dukenera kurya. Icyo irabanza igishyiraho atari umwaka 1 atari Imana imaze kumukemurira icyimirire irabona ivuga kuri senakeribu iti: Umwami wa ashuri ntazagera muri uyu murwa kandi ntazaharasa umwambi we.... inzira yamuzanye niyo izamusubizayo..

Ibi byose byahagurukije Imana kuko Hezekiya yayisabye kumurengera. Muze dusabe Imana kuturengera. Abanyetiyopiya nabanyegiputa nubwo badutabara kurwanya Senakeribu yadutsinda ariko Imana yacu! Elohim ntabwo itsindwa never kandi ntawayikomera amashyi ngo iyakubiteho. Ni Data aturengere

Imana iba ihagurukije Malayika arasohoka atera urugerero rw’abashuri yica ingabo zabo 185, 000. Imana ishimwe yakuyeho agasuzuguro. Abantu babyutse mu gitondo basanga ingabo zose zabaye imirambo bararira. Huuuu mbese ubwo bari bazi Uwiteka uwariwe? Ibaze abasirikare 185,000. Kuri 200 mille haburagaho 15 gusa.

Senakirebu ararebaaa. Ahoooo, amagambo ashira ivuga. Nukuri dukomere ku Mana yacu, izadutabara.

Imana yaramuretse kugira ngo abirebe ariko imuteganyirije igihano cya hatari cyo kwicwa n’abahungu be. Ibyo Uwiteka yamweretse ntibyamubujije kuramya nisiroki imana ye. Igihe yarari mu ngoro yayo ari kuyiramya, abahungu be 2 baraza bamwicisha inkota. Agasuzuguro ke gashirira aho.

Murebe ukuntu Imana yatabaye umuntu wayitakiye. Kumutsindira abanzi bangana kuriya.... nta sasu, nta mwambi, nta nkota. Gusa bagasanga abantu byarangiye...
Si ngombwa imbaraga nyinshi no gusohora amasasu yubusa cyane kuri Senakeribu kabisa. Wapi.

Rero muri iyo nkuru yose nafshijwe nukuntu nta numwambi numwe muyo Hezekiya yari afite wigeze ukoreshwa ngo ari kurwanya senaker.Imyambi yawe nushaka uyibike. Bwira Imana gusa. Yibwire uciye bugufi. Wiyituka, wiyishinja kuguta, ahubwo kenyera uhagarare neza. Jipange sawasawa.

Rwose aya magambo akongerere imbaraga. Wicika intege. Irakora. Nubu iri gukora byizere. Senakeribu uwo ugukanga mwereke Imana ubundi witurize.

Imana ibahe imigisha mwese.
Ev. [email protected]