Nta mpamvu n’imwe yakumvikana yo kuva mu masezerano

Mu buzima busanzwe tubamo iri jambo rikunda gukoreshwa cyane, hari igihe ujya nk’ahantu ushaka umuntu bakakubwira ngo tegereza gato arahuze, cyangwa byaba ibintu wenda ukumva ngo ni ugutegereza kuko ntibirava mu mahanga, hari n’igihe ashobora kuba ari umuntu mwahanye gahunda.

No mu Mana bijya gusa nibyo tubona kuko akenshi iyo dusenga tuba dusaba Imana, hanyuma yaho habaho igihe cyo gutegereza. Bibiliya hari icyo ibivugaho ku muntu wategereje Imana.

‘’Abami bazakubera ba so bakurera n’abamikazi bazakubera ba nyoko bakonsa.Bazagupfukamira bubame hasi barigate umukungugu wo kubirenge byawe, nawe uzaherako umenye ko ndi Uwiteka abantegereza batazakorwa n’isoni.’’ Yesaya 49:23

Iki gihembo ni icy’umuntu wategereje Imana akihanganira mu ngorane, akemera kugoka ariko agategereza ntarambirwe.

Nubwo bimeze bitya ariko hari igihe umuntu acika intege bitewe n’igihe amaze ategereje. Hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuntu arambirwa gutegereza, bikaba byatuma umuntu yishakira impamvu wenda zinumvikana akava mu byo gutegereza, ariko Bibiliya nabyo ibivugaho ko bene abo uko byagenda kose bazakorwa n’isoni.

“Siko bizaba, mu bamutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mumasezerano ari ntampamvu, nibo bazakorwa n’isoni.” zaburi 25:3

Nibyiza gutegereza Imana kuruta kuva mu masezerano yayo, ababigerageje ntabwo byabahiriye, ahubwo ujye utegereza Uwiteka, ukomeze mu nzira ye, nawe azagushyira hejuru kuragwa igihugu, abanyabyaha bazarimburwa ureba Zaburi 37:34

Guteghereza Igihe cy’Imana ni byiza bigirira umumaro ubikora hahirwa ababyitaho.
Igituma uwiteka yihangana ni ukugira ngo abagirire neza, kandi igituma ashyirwa hejuru ni uko abagirira ibambe, kuko Uwiteka ari Imana ica imanza zitabera hahirwa abamutegereza bose Yesaya 30:18

Nta mpamvu n’imwe yabansha kumvikana ku muntu wavuye mu masezerano y’Imana. Hari izo wasobanurira abantu bakakumva kuko byari bigeze kure, ariko nta mpamvu yo kubivamo.

Umwanditsi wandikiye Abaheburayo yaravuze ngo ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo,…… Abaheburayo 12:1

Iri jambo riduhamiriza ko hari abandi bahuye n’ibyatuma bava mu masezerano, ariko kandi ko nta mpamvu n’imwe ihari yo kuyavamo.
Imana iduhe imbaraga zo kuyitegereza, kuko kuza izaza kandi ifite umugambi mwiza wo gusohoza ibyo yavuze kuko ni iyo kwizerwa.