Nta mahirwe y’abanyabwoba muri uru rugendo rujya mu ijuru Ernest RUTAGUNGIRA

Ubwoba ni kimwe mu bisanzwe mu mibereho y’abantu, ariko hakomeje kwibazwa niba byashoboka ngo bushire mu bantu ndetse n’icyakorwa ngo abantu baburwanye, bitabaye ibyo, kubwa Bibiliya Imigisha benshi bari bategereje izahinduka ibyifuzo, muri yo harimo n’ubugingo buhoraho benshi bari bategereje.

Iyo dusomye ijambo ry’Imana “Ibyahishuwe 12: 8” tuhasanga amagambo agira ati: “Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri”, twasoma kandi mu rwandiko rwa rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoyeyo (2 Timoteyo 2:6- ) tugasanga yaragize ati: “Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye. Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga n’urukundo no kwirinda. Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye.

Iyi mirongo dusomye haruguru, iratugaragariza ko umuntu wizera Imana , uwitirirwa umurimo wayo n’abandi bose bo muri iki cyiciro, adakwiye kurangwa n’ubwoba, gusa n’ubwo benshi bakunze kwibaza kuri ubu bwoba buvugwa, birasobanutse neza ko ijambo ry’Imana rivuga ubwoba bwo guhamya Imana no kuyikorera, cyane ko mu muri uyu murimo twahamagariwe hataburamo ibikangisho bya satani, ahora adutera ubwoba kugirango aduce intege, hai n’ibyaha kandi byinshi abantu bagwamo bivuye ku kudahamya, ni muri urwo rwego abizeye twese dusabwa gushikama mubyo twizeye, tukubahisha izina ry’Imana ndetse tugatumbira uwaduhamagaye kuko azaturwanirira, twizere Yesu kuko yanesheje satani natwe yiteguye kutuneshereza.

Mu kwanzura, abahamagariwe uyu murimo w’Imana twese, dusabwa kurushaho gukiranuka kuko bizatubera intwaro ikomeye yo gushira ubwoba no kunesha, bibiriya ikaba ibishimangira muri “Yobu 28:1-2”, aho igira iti “Umunyabyaha ahunga ari nta wumwirukanye, Ariko umukiranutsi ashira ubwoba nk’intare.

Ernest RUTAGUNGIRA