Nta kigeragezo Imana iduha cyo kudutandukanya nayo Ernest

NTAKIGERAGEZO IMANA IDUHA, CYO KUDUTANDUKANYA NAYO.

“Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwani ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:35

Yobu umwe mu bakozi b’Imana yahuye n’ibigeragezo bikomeye agera ku rwego isi n’ijuru bimuhamiriza ko ageze ku gipimo cyo hejuru cyo kugeragezwa, Yobu 2: 3

UWITEKA abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta wuhwanye na we mu isi, ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi? Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu, nubwo wanteye kumugirira nabi nkamuhora agatsi”, YOBU 2:12-13 Barambuye amaso yabo bakiri hirya, basanga yarahindanye baramuyoberwa, batera hejuru bararira. Bose bashishimura imyitero yabo, bitera umukungugu ku mitwe no mu kirere. Maze bicarana na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane, Nyamara Yobu ni umwigisha mwiza wacu wo kutitotombera Imana.

Hari igihe ibigeragezo bigera ku muntu, Atari uko yacumuye, Atari uko ari ikivume, Nyamara kubw’uko Imana ishaka kumwihesherezaho icyubahiro, ikemera ko azira “AGATSI” cg “UBUSA” ariko Ndakubwira Ngo Imana ntago itwanga, ahubwo ndetse ntago ari wowe yahisemo ngo ikwigirizeho Nkana, nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira.” 1 Abakorinto 10:13.

Birashoboka ko uri mu buzima butakoroheye, ariko komera Imana muri kumwe, urahirwa wowe wihanganira ibikugerageza maze ukanesha, ni inzira y’uruganda urimo kugeragerezwamo, humura ntago Satani azanesha nuba maso, igihe kizagera wemerwe ko uneshereje Imana, igihe kizagera Imana ihabwe icyubahiro kubwo kwihangana kwa, igihe kizagera ibendera ryo kunesha rizamurwe ku bw’ubutwari bwawe, Ntago Imana yishimira kubabaza umuntu iteka, ihangane gato Gutabarwa kuri imbere kdi izakwibagiza umubabaro, HAGARARA KIGABO UNESHE AMAJWI YAGUTERA KUGWA MU KWIGOMEKA KU MANA cg KUGWA MU CYAHA ikigeretse kuri ibyo uzambikwa ikamba ry’ubugingo (Yohana 1:12). Umwami akomeze kubishimira.

Ernest RUTAGUNGIRA