Nta jambo Imana ivuga ngo rihere Rev Rurangirwa Emmanuel

NTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE.

Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe ? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya.(Matayo 2:1-12)

Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda,Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda,Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware,Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’ ” Nuko Herode ahamagara abanyabwenge rwihishwa, abasobanuza neza igihe baboneye ya nyenyeri,abatuma i Betelehemu ati “Nimugende musobanuze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muze mubimbwire, nanjye njye kumuramya.” Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho. Babonye iyo nyenyeri baranezerwa cyane. Bageze mu nzu basangamo umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama baramuramya. Maze bahambura imitwaro yabo, bamutura amaturo y’izahabu n’icyome n’ishangi.Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo.

Yesu tuvuga si uruhinja, ni Umwami utwara abami bose, uwo tubana nawe ibihe byose, uwo abahanuzi bahanuye kuva kera ko azavuka, benshi bakabitegereza ntibabibone kugeza bapfuye. Ariko igihe cy’Imana kigeze Yesu yaraje aratuvukira.

Nubwo bariya bahanuzi bapfuye batabonye ibyo bahanuye, si uko Imana ibeshya, ahubwo ibyo bahanuye ntibyari ibyabo ku giti cyabo. Kuko Imana itatwitiranya, ikamenya buri wese n’aho aba ndetse n’amazina yacu. Marayika wasanze Mariya yamenye aho agomba kumusanga n’uwo asanze uwo ariwe. Akimusuhuza no kumubwira ubutumwa bwe, Maria aterwa ubwoba n’ibyo byari kumubaho akabyara nta mugabo. Marayika amuhumuriza amubwira ko Umwuka Wera azamuzaho, imbaraga z’Imana zikamukingiriza. Yakomeje amuhumuriza amubwira inkuru ya Elizabeti, umukecuru wari utagitekerezwa ko yabyara kandi ataranabyigeze. Ku musozo, Marayika agira ati, nta jambo Imana ivuga ngo rihere. Mukundwa, ku Mana, byose birashoboka.

Marayika niwe wabaye umuhanuzi wa nyuma w’ukuvuka k’Umukiza. Nawe mugenzi, kubyo utegereje, hari igihe hazaza ijambo rya nyuma ribisohoze. Ibyabaye kuri Mariya byari amayobera, kuko nta wundi wari warigeze gutwara inda y’Umwuka Wera.

Mariya ageze kwa Elizabeti, atangazwa n’ubuhanuzi bw’umukecuru, ati ni wowe mugore uhiriwe, wowe nyina w’Umwami wanjye. Hahirwa uwizeye ko ibyo yabwiwe n’Umwami Imana bizasohora.

Ivuka rya Yesu ryahamijwe n’abantu bo mu nzego zose, si abashumba gusa, ahubwo n’abanyabwenge baje kumuramya bamuzanira n’amaturo. Nyamara abatambyi ntibari bamenye iyo nkuru, yewe n’abanditsi n’abakuru ntibari babimenye. Bari bazi neza ko azavukira iBetelehemu nk’uko byahanuwe ariko aje ntibabimenya. Herode akoresha ubushakashatsi abeshya ko ashaka kumuramya, ariko agambiriye kumwica. Inyenyeri yabayoboye ikabageza aho Yesu ari, ni nayo yabasubije indi nzira ntibagaruka kwa Herode. Ndakwifuriza kuyoborwa n’umucyo wa Yesu.

Aba banyabwenge, kunyura kwa Herode bakirengagiza inyenyeri yabayoboraga, byarabakerereje. Niko bigendera umugenzi ujya mu ijuru iyo ahisemo undi murongo atabwirijwe na nyir’ubwami twayobotse.

Herode bikomeje kumuyobera, yishe abana bato bose, ariko ntibyaburijemo umugambi w’Imana kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere !
Amen !

Uwiteka abahire,
Rev Rurangirwa Emmanuel